RFL
Kigali

BOX OFFICE: filime Moana niyo yongeye guhiga izindi muri filime zacurujwe cyane muri weekend

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:5/12/2016 9:56
0


Iyi filime yasohotse ku itariki 23/11/2016, icuruzwa na Buena Vista. Muri weekend yashize n’ubundi niyo yari iya mbere, amafaranga yakoreshejwe mu kuyitunganya ntiyigeze atangazwa, muri leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa iyi weekend iyi filime yinjije $28,373,000, ku isi hose iyi filime imaze kwinjiza $177,388,330.



2. Fantastic Beasts and Where To Find Them


Muri iyi weekend iyi filime yinjije $18,545,000, icuruzwa na Warner Bros. Yasohotse ku itariki 18/11/2016, kuva yagera ku isoko iyi filime imaze kwinjiza $607,907,403, kuyitunganya byari byatwaye  miliyoni 180 z’amadolari. Muri weekend yashize iyi filime yari ku mwanya wa 2

3. Arrival


Muri iyi weekend iyi filime yinjije $7,300,000, icuruzwa na Paramount, ikaba yarasohotse ku itariki 11/11/2016, ku isi hose imaze kwinjiza $105,246,020 kuva yasohoka, kuyikora byatwaye miliyoni 47 z’amadolari. Muri weekend yashize iyi filime yari ku mwanya wa 5

4. Allied


Ni filime yasohotse ku itariki 23/11/2016, muri iyi weekend yacuruje $7,050,000 muri leta Zunze Ubumwe za Amerika,  ikaba icuruzwa na Paramount, ku isi hose iyi filime imaze kwinjiza $53,727,432, kuyikora byatwaye miliyoni 85 z’amadolari, muri weekend yashize yari ku mwanya wa 4.

5. Doctor Strange


Iyi filime icuruzwa na Buena Vista, muri iyi weekend yinjije $6,486,000, yasohotse ku itariki 04/11/2016, mu gihe imaze yarasohotse imaze kwinjiza $634,909,177, kuyikora byatwaye  miliyoni 165 z’amadolari, iyi filime kandi muri weekend yashize yari ku mwanya wa 3

6. Trolls

Yasohotse ku itariki 04/11/2016, muri iyi weekend yinjije $4,600,000, ikaba icuruzwa na Fox, kuva yagera ku isoko imaze kwinjiza $296,663,473, kuyitunganya byari byatwaye  miliyoni 125 z’amadolari. Muri weekend yashize iyi flime yari ku mwanya wa 6.

7. Hacksaw Ridge


Muri iyi weekend, iyi filime yinjije $3,400,000, icuruzwa na Lionsgate, yasohotse ku itariki 04/11/2016  amafaranga byatwaye kugira ngo iyi filime ikorwe ntazwi, gusa kugeza uyu munsi iyi filime imaze kwinjiza agera kuri $75,386,720. Muri weekend yashize iyi filime yari ku mwanya wa 9.

8. Bad Santa 2


Iyi filime yasohotse tariki 23/11/2016 ikaba icuruzwa na Broad Green Pictures, muri iyi weekend yinjije $3,288,699, kuva yagera ku isoko iyi filime imaze kwinjiza $14,289,743, kuyikora byatwaye miliyoni 26 z’amadolari, muri weekend yashize yari ku mwanya wa 7.

9. Incarnate


Ni filime iteye ubwoba, yasohotse kuri uyu wa 5 tariki 02/12/2016, muri iyi weekend yinjije $2,659,000 icuruzwa na High Top Releasing, kuyikora byari byatwaye miliyoni 5 z’amadolari.

10. Almost Christmas


Iyi filime muri iyi weekend yinjije $2,500,350, yasohotse ku itariki 11/11/2016, icuruzwa na Universal, kuva yatangira gucuruzwa imaze kwinjiza $38,213,044, kuyikora byari byatwaye miliyoni 17 z’amadolari. Muri weekend yashize yari ku mwanya wa 8.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND