RFL
Kigali

Box Office: Fantastic Beasts: The Crimes of Grindelwald niyo filime yagurishijwe cyane ku isi

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:20/11/2018 8:28
0


Ni filime yasohotse kuri uyu wa gatanu tariki 16/11/2018, yari yitezwe na benshi kubera ko yanditswe n’umugore w’umuhanga w’umwongereza J.K Rowling wananditse ibitabo byakunzwe bikomeye cyane ku isi hose bya Harry Potter.



1. Fantastic Beasts: The Crimes of Grindelwald

Iyi filime kandi ije ari nk’igice cya 2, dore ko muri 2017 hasohotse igisa n’igice cyayo cya mbere cyitwa Fantastic Beasts and Where to Find Them, nayo yakunzwe cyane. Fantastic Beasts: The Crimes of Grindelwald rero ubu niyo iri ku mwanya wa mbere ku isi muri filime ziri kugurwa cyane, muri iyi weekend yinjije $62,200,000 muri Amerika gusa, ni mu gihe ku isi hose imaze kwinjiza $253,200,000. Kuyikora byarwaye miliyoni 200 z’amadolari. Icuruzwa na Warner Bros, ikaba iri mu bwoko bwa Fantasy.

2. Dr Seuss’s The Grinch (2018)

Image result for Dr Seuss’s The Grinch (2018)

Niyo ikurikira Fantastic Beasts: The Crimes of Grindelwald muri filime ziri kugurishwa cyane ku isi, ubushize niyo yari ku mwanya wa mbere. Muri iyi weekend yinjije $38,165,000, kuva yasohoka tariki 09/11/2018 imaze kwinjiza $151,744,280. Iyi filime icuruzwa na Universal.

3. Bohemian Rhapsody

Image result for bohemian rhapsody movie

Ni filime ishingiye ku itsinda ry’abongereza ‘Queen’, nibo baririmbye indirimbo ‘Bohemian Rhapsody’ ari nayo benshi bazi kuri iri tsinda. Iyi filime kandi igaruka by’umwihariko ku buzima bwa Freddie Mercury wari inkingi ya mwamba muri iri tsinda, ni nawe wanditse iyi ndirimbo ‘Bohemian Rhapsody’ yashingiweho hakorwa iyi filime. Yasohotse tariki 02/11/2018, icuruzwa na Fox, muri iyi weekend yinjije $15,700,000. Kuva yasohoka kugeza ubu imaze kwinjiza $384,330,487, kuyikora byatwaye miliyoni 52 z’amadolari. Ubushize niyo yari ku mwanya wa 2.

4. Instant Family

Image result for Instant Family movie

Muri iyi weekend yinjije $14,700,000, yasohotse kuri uyu wa gatanu tariki 16/11/2018 ikaba iri mu bwoko bw’urwenya (comedy).  Aya mafaranga niyo yonjije muri Amerika gusa ndetse akaba ariyo yonyine imaze kwinjiza, ni mu gihe kuyikora byatwaye miliyoni 48 z’amadolari ya Amerika. Iyi filime icuruzwa na Paramount.

5. Widows

Image result for Widows movie

Ni ifilime icuruzwa na Fox, yasohotse kuri uyu wa 5 tariki 16/11/2018 ikaba iri mu bwoko bwa Crime Thriller. Irimo abakinnyi bakomeye nka Michelle Rodriguez, Daniel Kaluuya, Viola Davis n’abandi batandukanye. Muri iyi weekend yinjije $12,300,000 muri Amerika gusa. Kuyikora byatwaye miliyoni 42 z’amadolari, kugeza ubu imaze kwinjiza $19,608,028 ku isi hose.

6. The Nutcracker and the Four Realms

Image result for The Nutcracker and the Four Realms movie

Ni filime ya Buena Vista iri mu bwoko bwa Adventure, muri iyi weekend yinjije $4,678,000 muri Amerika gusa, ku isi hose imaze kwinjiza $116,270,690. Yasohotse nayo kuri uyu wa 5 tariki 02/11/2018, amafaranga yakoreshejwe mu kuyitunganya ni miliyoni 120 z’amadolari, ubushize niyo yari ku mwanya wa 4 muri filime zicuruzwa cyane kurusha izindi ku isi.

7. A Star is Born

Image result for A Star is Born movie

Icuruzwa na Warner Bros, muri iyi weekend yinjije $4,350,000, ikaba yarasohotse tariki 05/10/2018. Iri mu bwoko bwa Music Drama, kuva yasohoka kugeza ubu imaze kwinjiza $340,740,907, ni mu gihe kuyikora byatwaye miliyoni 36 z’amadolari. Ubushize niyo yari ku mwanya wa 5 muri filime zacurujwe cyane.

8. Overload

Image result for Overload movie

Amadolari $3,850,000 niyo iyi filime yinjije muri iyi weekend, icuruzwa na Paramount, ku isi hose imaze kwinjiza $32,742,889, kuyikora byatwaye miliyoni 38 z’amadolari. Yasohotse tariki 09/11/2018 ndetse ikaba ari filime iteye ubwoba. Ubushize yari ku mwanya wa 3.

9. The Girl in the Spider’s Web: A New Dragon Tattoo Story

Image result for The Girl in the Spider’s Web: A New Dragon Tattoo Story movie

Iri mu bwoko bwa Crime Thriller, muri iyi weekend yinjije $2,500,000. Yasohotse tariki 9/11/2018, ku isi hose imaze kwinjiza $26,590,523, kuyikora byatwaye miliyoni 43 z’amadolari. Ubushize iyi filime yari ku mwanya wa 6, icuruzwa na Sony/Columbia.

10. Nobody’s Fool

Image result for Nobody’s Fool movie

Ni filime yasohotse ku itariki 02/11/2018, muri iyi weekend yinjije $2,260,000. Icuruzwa na Paramount, kuva yasohoka kugeza uyu munsi imaze kwinjiza $29,152,618, kuyikora byatwaye miliyoni 19 z’amadolari. Ubushize yari ku mwanya wa 7.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND