RFL
Kigali

BOX OFFICE: Fantastic Beasts and Where To Find Them niyo filime yacurujwe cyane muri iyi weekend

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/11/2016 17:02
1


Iyi filime yasohotse kuri uyu wa 5 tariki 18/11/2016, iri mu bwoko bwa filime zishingiye ku bitekerezo mpimbano bidashoboka (fantasy) ikaba icuruzwa na Warner Bros. Muri iyi weekend yinjije $75,000,000 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa, ku isi hose imaze kwinjiza $218,300,000, kuyitunganya byari byatwaye $180,000,000.



2. Doctor Strange

Iyi filime yasohotse ku itariki 04/11/2016 ikaba yari imaze iyi minsi yose iyobora urutonde rwa filime zigurwa cyane, muri iyi weekend iyi filime yinjije $17,676,000, icuruzwa na Buena Vista, kuva yagera ku isoko kugeza ubu imaze kwinjiza $571,542,877, kuyitunganya byatwaye $165,000,000

3. Trolls

Iyi filime muri iyi weekend yinjije $17,500,000 icuruzwa na Fox, yasohotse ku itariki 04/11/2016, kugeza ubu imaze kwinjiza $261,341,837 kuyikora byari byatwaye $125,000,000

4. Arrival

Muri iyi weekend gusa iyi filime yinjije $11,800,000, icuruzwa na Paramount, yasohotse ku itariki 11/11/2016, kugeza ubu imaze kwinjiza $54,215,853, ni mu gihe kuyikora byatwaye miliyoni 47 z’amadolari.

5. Almost Christmas

Iyi filime yinjije $7,040,000 muri iyi weekend, yasohotse ku itariki 11/11/2016, icuruzwa na Universal, kuva yagera ku isoko imaze kwinjiza $25,420,740, dore ko icuruzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa, iyi filime byatwaye miliyoni 17 z’amadolari kugira ngo itunganywe.

6. Hacksaw Ridge

$6,750,000 niyo mafaranga iyi filime yabashije kwinjiza muri iyi weekend, iyi filime yasohotse ku itariki 04/11/2016, icuruzwa na Lionsgate, kuva yagera ku isoko imaze kwinjiza $42,854,292, amafaranga byatwaye mu kuyitunganya ntabwo azwi.

7. The Edge of Seventeen

Ni filime icuruzwa na STX Entertainment, muri iyi weekend yinjije $4,825,000, yasohotse kuri uyu wa 5 tariki 18/11/2016, aya mafaranga yinjije muri weekend kugeza ubu niyo yonyine imaze kwinjiza,  kuyitunganya byari byatwaye miliyoni 9 z’amadolari.

8. Bleed for This

Muri iyi weekend iyi filime yinjije $2,357,946, icuruzwa na Open Road Films, yasohotse kuri uyu wa 5 tariki 18/11/2016, aya mafaranga yinjije muri iyi weekend niyo yonyine imaze gukorera kuva yasohoka, kuyikora byari byatwaye miliyoni 6 z’amadolari.

9. The Accountant

Ni filime imaze igihe kitari gito ku rutonde rwa filime zigurwa cyane kurusha izindi, yasohotse ku itariki 14/10/2016, muri iyi weekend yinjije $2,115,000, ku isi hose iyi filime imaze kwinjiza $138,552,018 kuva yasohoka, ni mu gihe kuyitunganya byari byatwaye miliyoni 44 z;amadolari, ikaba icuruzwa na Warner Bros.

10. Shut In

Iyi filime muri iyi weekend yinjije $1,600,000, icuruzwa na EuropaCorp, yasohotse ku itariki 11/11/2016, kugeza ubu iyi filime imaze kwinjiza $6,036,645, amafaranga byatwaye kugira ngo iyi filime itunganywe ntazwi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mpawenimana jclaude7 years ago
    Ndabasuhuje cyane none se ni gute nashobora gukuramwo filmi kugirango nyirabe kuri telephoni yange





Inyarwanda BACKGROUND