RFL
Kigali

Bidasubirwaho urugaga nyarwanda rwa sinema rwamaze kubona umuyobozi mukuru

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:16/12/2016 7:04
0


Nyuma y’igihe kitari gito cyari gishize abakora filime mu Rwanda bibaza uzaba umuyobozi w’urugaga nyarwanda rwa Sinema, doreko John Kwezi yari umuyobozi w’agateganyo w’uru rugaga kuri ubu umuyobozi warwo yamaze kumenyekana.



John Kwezi wari umuyobozi w'agateganyo, yamaze kuba umuyobozi mukuru wa Federasiyo ya Filime mu Rwanda. Ni nyuma yaho ku wa 19 Kanama 2016 hari hateguwe igikorwa cyo gutora umuyobozi w’uru rugaga, wagombaga gusimbura Ismael Ntihabose waruyoboraga bitewe nuko muri icyo gihe yari yaramaze gutorerwa kuyobora Inama y’Igihugu y’Abahanzi by’agateganyo. Nkuko byari biteganyijwe kuri uwo munsi amatora yari ateganyijwe yaje kuba ndetse banatora uwitwa John Kwezi ku mwanya wa Perezida, gusa ibi ntibyaje gutinda kuko nyuma y'akanya gato yaje guhinduka uw’agateganyo.

Ni nyuma yuko iyi komite yatoraga ku bufatanye n’inteko nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ari nayo inareberera sinema muri Rusange, baje gusanga Ismael yaragiye akora neza inshingano zo kuyobora uru rugaga, baza gusanga batakwemera kumuhomba, bituma hafatwa icyemezo cyo kugira John Kwezi umuyobozi w’agateganyo ibi byagombaga kurangira hamaze kuba amatora y’inama y’igihugu y’abahanzi, Ismael yatorwa muri iyi nama John agahita aba umuyobozi w’uru rugaga naho mu gihe Ismael atatorwa John akaba yaragombaga kuba umuyobozi wungirije ushinzwe ibyatekinike maze Ismael agahita asubirana umwanya wo kuyobora uru rugaga.

Ntihabose Ismael wicaye hagati niwe watorewe kuyobora Inama y'igihugu y'abahanzi

Ibi rero byaje kurangira John Kwezi ari we ubaye umuyozi mukuru w’uru rugaga nyarwanda rwa Sinema. Ni nyuma yaho kuri uyu wa gatatu taliki ya 14 Ukuboza 2016 hari habaye amatora y’inama y’igihugu y’abahanzi hakaza gutorwa Ntihabose Ismael nk’umuyobozi mukuru w’iyi mama.

John Kwezi wari umuyobozi w'agateganyo yamaze kuba umuyobozi mukuru wa Federasiyo ya Filime mu Rwanda

Bivuze ko John Kwezi yahise agirwa umuyobozi mukuru w’uru rugaga nkuko byari byemejwe. Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda yemejeko nyuma y’aya matora ubu hagiye gupangwa igihe hazatorerwa umuyobozi wungirije mu byatekinike wari wasubitswe mu matora kuko iyo Ismael agaruka ariwo wari gufatwa na John. Aya matora bikaba byamaze kwemezwa ko azaba mu ntangiriro z’umwaka wa 2017.

Uyu muyobozi akaba agiye kuyobora uru rugaga mu gihe rurangwamo ibibazo byinshi bishingiye kuri sinema nyarwanda dore ko kuri ubu umuntu atabura kuvuga ko iyi sinema irimo gusa nigenda ikendera kubera ibihombo bikabije biri mu bazikora, bigatuma benshi bagenda babivamo umunsi ku munsi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND