RFL
Kigali

Bidasubirwaho tariki 19 z'uku kwezi, filime y'uruhererekane SEBURIKOKO iratangira guca kuri TVR-INCAMAKE YAYO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:13/03/2015 15:42
1


Mu minsi ishize twabagejejeho inkuru ivuga ko Afrifame Pictures yamenyekanye kuri filime y’uruhererekane “INSHUTI (Friends)” yatangiye indi filime y’uruhererekane “SEBURIKOKO” izajya inyura kuri televiziyo y’u Rwanda (RTV/TVR).



Kuri ubu nk’uko bigaragara mu ncamake z’iyi filime, byamaze kwemezwa ko iyi filime izatangira guca kuri iyi televiziyo tariki 19 z’uku kwezi ikaba izagaragaramo abakinnyi basanzwe bazwi nka Niyitegeka Gratien wamenyekanye nka Ngiga muri filime Inshuti akazakina yitwa Seburikoko, Uwamahoro Antoinette uzwi cyane muri filime Intare y’ingore akazakina ari Siperansiya, Kalisa Ernetse benshi bazi nka Samusure uzagaragara muri iyi filime nka Rulinda, umukinnyi w’amakinamico uzwi mu runana nka Kankwanzi uzagaragara muri iyi filime nka Venansiya, umuhanzi Amag The Black uzagaragara yitwa Rukara, n’abandi.

REBA INCAMAKE ZA FILIME SEBURIKOKO

Abazajya bakurikira iyi filime izajya ibageraho buri wa mbere na buri wa 4, uhereye tariki 19 ikajya icaho ku isaha ya saa kumi n’ebyiri na mirongo 45 z’umugoroba (18:45). KANDA HANO UREBE AMAFOTO YA BIMWE MU BIZAGARAGARA MURI IYI FILIME.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Olivier 9 years ago
    There is so much violence, of domestic kind, in this trailer. I don't know why that is perceived as funny! It highlights some endemic issues in the Rwandan society. We can choose to overlook it and laugh about it but it is actually very serious.





Inyarwanda BACKGROUND