Filime ‘Urugamba’ ni filime yahuriyemo benshi mu bakinnyi ba filime nyarwanda, barimo Kamanzi Didier, Uwamwezi Nadege, Kirenga Saphine, Uwamahoro Antoinette, Rukundo Arnold, Iyamuremye Hawa, Damour Selemani, Nkota Eugene, Habiyakare Muniru ari nawe wayiyoboye, n’abandi.
Iyi filime yakozwe mu nkuru ivuga ku rukundo ndetse n’ubuzima busanzwe yanditswe, iyoborwa ndetse ikinwamo n’umukinnyi Habiyakare Muniru umenyerewe ho kugaragara mu ma filime akoranye ubuhanga; dore ko bimaze kugararagara ko ari umwe mu bantu bamaze kwegukana ibihembo byinshi bitangirwa hano mu Rwanda nko kuri filime Catherine yayoboye akanakinamo, Butorwa, Bibaho,…
Ubwo inyarwanda.com yaganiraga na Muniru yadutangarije ko ari filime yamutwaye amafaranga menshi, mu rwego rwo kugira ngo azagaruze igishoro yatanze yamaze gushyiraho uburyo bushya bwo gucuruza iyi filime bitanyuze kuri CD gusa, ahubwo binyuze no mu buryo bwo gushishikariza abanyarwanda no kubakundisha kureba filime yasanze agiye kujya azibegereza mu ntara no mu turere twinshi tugize igihugu aho azahazenguruka ari kumwe n’aba bakinnyi bayikinnyemo bagenda berekana iyi filime.
Yakomeje adutangariza ko uretse ubu buryo bushya azanye, iyi filime izacuruzwa no mu buryo busanzwe aho izacururizwa ku isoko rya filime rya hano mur wanda aho bita muri African Movie Market dore ko iyi kampani yemeza ko ariyo yashoye imari mu gikorwa cy’itunganywa ry’iyi filime.
Akomeza adutangariza ko iyi filime izagira ibice bigera kuri bitatu, aho igice cya mbere kizagera ku isoko mu kwezi kwa gatanu ku uyu mwaka.
Asoza yemeza ko iyi filime yamuvunnye cyane mu rwego rwo kugira ngo ashimishe abakunzi ba filime nyarwanda anabasaba kujya bashyigikira ibihangano nyarwanda kugira ngo bikomeze gutera imbere kuko asanga nibitera imbere bizaba ari ishema rya buri munyarwanda.
REBA INCAMAKE ZA FILIME URUGAMBA
Ben Claude
TANGA IGITECYEREZO