RFL
Kigali

Benshi mu bakinnyi ba Filime n’abifuza gutangira kuzikina bitabiriye igikorwa cya Casting ku bwinshi

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:29/08/2016 14:32
1


Casting ni kimwe mu bikorwa bibanziriza ifatwa ry’amashusho ya filime igihe hari iteganywa gukorwa, ari naho usanga hatoranywa abakinnyi bifuzwa gukoreshwa mu nkuru ya filime iba yanditse, ari nabwo hahita habaho gutoranya abo bakinnyi, hashakwa abakenewe muri iyo nkuru ari nabyo byitwa Casting.



Kuri iki cyumweru taliki ya 28 Kanama 2016 habaye ibikorwa byo gutoranya abakinnyi bazakinira ibigo bitandukanye ndetse n’amafilime atandukanye, aho abakina filime ndetse n’abifuza kwijira muri uyu mwuga bagiye babyitabira ku buryo bugaragara.

Siperansiya muri Seburikoko na Marigarita bamwe mu bitabiriye iri toranywa ry'abakinnyi

Inyarwanda.Com yagiye isura ahagiye habera ibi bikorwa, ndetse bigaragarako byitabiriwe ku bwinshi  ihahurira na benshi mu bakinnyi basanzwe bazwi muri Sinema nyarwanda. Tuganira nabo aho usanga hafi ya bose nkuko babyemeza baje kongera kureba niba babona andi mahirwe yo gukina muri aya mafilime dore ko kuri ubu hashize igihe nta bikorwa bya filime byinshi birimo gukorwa kubera ibihombo bikabije by’abashora imari muri filime.

Kibonke na Kadogo bo muri Filime Seburikoko nabo ni bamwe mu bitabiriye iri toranywa

Ikigo cya Touch Film Production nicyo cyatangiye iki gikorwa cyo gutoranya abakinnyi. Aha bakaba baragiye baza mu byiciro kuko iki gikorwa ho cyagombaga gukomeza.

Iki kigo kirateganya gutangira gufatira amashusho filime y’uruhererekane, aha kikaba cyarifuzaga abakinnyi batandukanye  bazakina muri iyo filime izatangira muri uku kwezi kwa Nzeri mu mwaka wa 2016. Uku gutoranya aba bakinnyi bikaba byarabereye i Nyamirambo ku biro by’iki Kigo.

Abantu bitabiriye ari benshi izi Casting

Ahandi hari hateganyijwe iki gikorwa, naho ni i Nyamirambo ku Kagali ka Rwampara. Hagaragaye benshi mu basanzwe bakina ndetse n’abashya bifuza kwinjira muri uyu mwuga. Ibi bikaba byarakozwe hagamijwe gutoranya abakinnyi bazatangira gukina muri filime yitwa Mukadata iteganywa gukorwa n’Ikigo cya Light in Youth Compan Ltd muri uku kwa Nzeri 2016.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cyuzuzo Tina 4 years ago
    Hello, nifitemo impano yogukina no kwandika film.niki mwamfasha ninjire muri cinema ngere kunzozi zange.murakoze





Inyarwanda BACKGROUND