RFL
Kigali

Benshi mu bahatanira ibihembo muri Rwanda Movie award ni abo muri Seburikoko na City Maid-URUTONDE

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:20/05/2017 11:00
2


Ku nshuro ya 6 y’amarushanwa yo gutanga ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza muri filime nyarwanda mu gihe kingana n’umwaka bitegurwa na Ishusho art, hatangajwe urutonde rw’abakinnyi bakunzwe aho kuri uru rutonde 80% rugizwe n’abakinnye mu mafilime ategurwa na Afrifame Pictures.



Rwanda Movie award ni rushanwa ritegurwa na Ishusho arts rigamije guteza imbere no gushishikariza abanyarwanda gukunda no kwitabira umwuga wa sinema, aha iki kigo kikaba kibikora kinyuze mu gutanga ibihembo ku bakora uyu mwuga mu ngeri zose bitwaye neza mu gihe kingana n’umwaka wose ndetse no kwegereza no guhuza  abakunzi ba filime nyarwanda n’abakinnyi bazo aho ibi bikorwa mu cyumweru bita ‘Movie week’ kibanziriza uyu munsi nyirizina wo gutanga ibi bihembo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Gicurasi 2017 ni bwo haraye hatangajwe urutonde rw’abazatoranywamo umukinnyi mwiza ukunzwe n’abakunzi ba filime nyarwanda aho kuri uru rutonde abagera kuri 80% ari abakinnyi kuri ubu bagaragara muri filime z’uruhererekane zitegurwa na Afrifame Pictures zirimo filime y’uruhererekane Seburikoko na filime y’uruhererekane City maid zose zitambutswa kuri Tereviziyo y’u Rwanda.

Abayobozi ba Rwanda Movie Award mu kiganiro n'abanyamakuru

Dore urutonde rw'abakinnyi 20 batoranyijwe ndetse n’amwe mu mafilime bagiye bakinamo mu mwaka ushize wa 2016.

Mu cyiciro cy'abagabo

Ntakirutimana Ibrahim: Benshi bazi nka Muyobozi muri Seburikoko

Habiyakare Muniru: Benshi bazi muri filime Urugamba nka Kamanzi cyangwa Kajisho

Karisa Erneste: Benshi bamuzi nka Rurinda muri Seburikoko

Mugisha Emmanuel: Benshi bamuzi nka Kibonke muri Seburikoko

Kamanzi Didier: Benshi bamuzi nka Rugamba mu Urugamba ndetse kuri ubu akaba akina no muri City Maid

Niyitegeka Gratien: Benshi bamuzi nka Sebu muri Seburikoko

Ndayizeye Emmanuel: Benshi bamuzi nka Nick muri City Maid

Gakwaya Celestin: Benshi bamuzi nka Nkaka, akaba akina muri filime y’uruhererekane Sakabaka

Daniel Gaga: Benshi bamuzi nka Ngenzi yakinnye muri filime Ubugome, Urwobo rubi n’izindi

Irunga Longin: Yakinnye muri filime Urwobo rubi n’izindi harimo na filime City Maid yakinnyemo

Mu cyiciro cy'abagore

Kirenga Saphine: Azwi muri Seburikoko, Urugamba n’izindi

Mukasekuru Fabiora: Yakinnye mu Rwobo rubi, Ubugome n’izindi

Mutoni Assia: Benshi bamuzi muri City Maid aho akina yitwa Chouchou ndetse na azwi no muri Seburikoko

Uwamwezi Nadege: Benshi bamuzi muri City Maid nka Nana

Uwamahoro Antoinette: Benshi bamuzi muri Seburikoko nka Siperansiya

Musanase Laura: Benshi bamuzi muri City Maid nka Nikuze

Umuganwa Sarah:Benshi bamuzi muri Seburikoko nka Mutoni

Mukeshimana Anne Marie: Azwi muri filime Virunga School

Uwineza Nicole: Benshi bamuzi muri City Maid nka Mama Beni

Munezero Aline: Yakinnye muri City Maid n’izindi filime zitandukanye

Aba ni bo bakinnyi 20 bagagaraga ku rutonde rw’abazatorwamo umukinnyi mwiza w’umugabo n’umukinnyi mwiza w'umugore bitwaye neza muri 2016 kurusha abandi kandi aba na none bakaba aribo bazazenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu basabana n’abakunzi ba filime nyarwanda.

Nkuko byatangajwe n’abayobozi ba Rwanda Movie Award, ibikorwa byo gutangira gutora aba bakinnyi bizatangizwa ku itariki 24 Gicurasi 2017 bisozwe kuri 24 Kamena 2017. Ibindi bikorwa bizakorwa mbere yuko igikorwa nyirizina cyo guhemba kizaba tariki ya 25 Kamena 2017

Biteganyijwe ko hazabaho icyumweru cyahariwe Sinema kizatangira tariki ya 03 Kamena 2017 aho aba bahatana bose bazaba bari muri Kigali, tariki 04 Kamena 2017 bakazataramana n’abakunzi babo bo mu mugi wa Nyamata. Ku itariki 10 Kamena bazaba bari i Musanze, tariki ya 11 bazerekeza muri Rubavu naho tariki 18 bazaba bari muri Gisagara na Huye.

Biteganyijwe ko ibi bikorwa bizajya bibera muri utu duce hibandwa cyane mu bigo by’amashuri na za kaminuza ndetse no mu duce tumwe na tumwe aho bazagenda bahura n’abaturage baho.

Hateganyijwe ko kandi ibirori byo gutangaza abakinnyi ba filime bakunzwe cyane muri 2017 bizabera muri Kigali Convention centre ku itariki ya 25 Kamena 2017 aho biteganyijwe ko bizanitabirwa n’abakinnyi bo mu gihugu cya Tanzania harimo Opra n’abandi. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Beloved6 years ago
    Kwinjira kumunsi wa Final ni angahe??
  • twubake cinama6 years ago
    Ishusho arts mwitondere iri rishanwa mutegura bibaye byiza mwahindura izina mukoresha ngo umukinnyi wu mugore cg umugabo witwaye neza ? abandi se bitwaye nabi uziko mutuma nabariya bakora neza bacika intenge bumvako bakoze nabi kuko sugutora sms se ufite akantu azasukamo cash muri sms internet ho abanyarwanda kwi korana buhanga turakataje application ninyici pe zo gushyiraho amajwi buri segonda rero mureke gupfobya abakinnyi banyu mukuramo umwe ati niwe witwaye neza kandi ari kachi yamennyemo inama nabagira mushake abatera nkunga murabo ba kinnyi 20 mbasi muhembe uwa mbere kujyeza kuwa nyuma niyo mwamuha 100k ariko nawe atahe yishimye agire courage ibaze nkubu nurugero seburikoko abuze igikombe cg samusure kuko batashyizemo cash ukabona nka kadogo cg kibonke umwe muri bo aragitwaye ibaze nawe murakoze gusa ndinshuti yaba kinnyi ba filme sindi umukunzi wa filme





Inyarwanda BACKGROUND