RFL
Kigali

Benshi baracyanyotewe no kureba filime zirimo kwerekanwa mu Iserukiramuco ry’abanyaburayi ririmo kubera i Kigali

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:15/10/2016 17:48
0


Kuri uyu wa kane taliki ya 13 Ukwakira 2016 ni bwo hatangijwe Iserukiramuco rya filime (European Film Festival) ryateguwe ku bufatanye bw’umuryango w’ubumwe bw’ u Burayi na Kwetu Film institute hagamijwe kwerekana umuco w’abanyaburayi binyuze muri filime bakora.



Iri serukiramuco ngarukamwaka ribereye hano mu Rwanda ku nshuro ya mbere,biteganyijwe ko rizajya rikomeza kubaho biri mwaka mu rwego rwo gukomeza guhuza ubufatanye binyuze mu mico y’abanyarwanda n’abanyaburayi.

Nyuma y’iminsi igera kuri itatu rimaze ribera muri Kigali benshi mu bagiye baryitabira bakomeje kuryoherwa na Filime zirimo kwerekanirwamwo, dore ko harimo n’amafilime yagiye akora amateka yo gutsindira ibihembo bitandukanye ku rwego mpuzamahanga. Iri serukiramuco ryatangiye kuri uyu wa Kane ribera muri Kigali rikaba rizasozwa kuri iki cyumweru tariki ya 16 Ukwakira 2016 rikazakomeraza i Huye aho rizava ryerekeza i Rubavu ari naho rizasorezwa.

Imbonerahamwe ya gahunda,filime zizerekanwa naho zizerekanirwa

Uretse muri Kigali, iri serukiramuco rizabera kandi mu ntara ya y’Amajyepfo mu mujyi wa Huye muri kaminuza ya NSPA rikazahabera ku itariki ya 18 kugeza 20 Ukwakira 2016. Iri serukiramuco biteganyijwe ko rizasorezwa mu ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rubavu aho rizaba tariki ya 21 kugeza 23 Ukwakira 2016 rikabera muri Kaminuza y’Ubukerarugendo UTB ishami rya Rubavu. Aha hose iri serukiramuco rizabera kwinjira bikazaba ari ubuntu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND