Laura Musanase ni umwe mu bakobwa bagaragara muri filime y’uruhererekane City Maid aho azwi nk’umukobwa ukora akazi ko mu rugo agakina yitwa Nikuze. Uyu mukobwa urimo kugenda akundwa na benshi mu bakunzi ba filime nyarwanda yatangarije abakunzi be uwo ariwe mu buzima busanzwe.
Abakunzi ba filime usanga akenshi iyo bareba filime ikoze neza batabasha gutandukanya umukinnyi mu buzima busanzwe n'ibyo aba akina kuko ahanini bakunda gufata aba bakinnyi mu ishusho bababonamo muri filime. Ibi bitandukanye cyane n'umukobwa witwa Nikuze ugaragara muri filime y’uruhererekane City Maid inyura kuri Televiziyo y’u Rwanda kuko yaduhamirije ko ibyo akina muri iyo filime nyaho ahuriye nabyo mu buzima busanzwe.
Mbere yo gukina abanza guhindurwa agakurwaho ibyo aba yisize ku nzara, ku minwa n'ahandi
Iyo uhuye n’uyu mukobwa mu nzira agenda, ntiwabasha gupfa kumenya ko ariwe uba ugaragara muri iyi filime bitewe n’uburyo aba yahindutse cyane. Nikuze ku nshuro ya mbere akinnye filime ni umwe mu bakinnyi barimo kugaragaza impano yari imwihishemo cyane ndetse kugeza ubu akaba avuga ko afite indoto zo kuzaba umukinnyi mpuzamahanga mu bijyanye na filime.
Nikuze wicaye hagati y'abakinnyi bakinana muri iyi filime
Nikuze watunguwe no kwibona kuri Televisiyo bwa mbere ni umukobwa wishimiye uburyo yabashije gukina ibyo yari yasabwe mu gihe atakekaga ko yabishobora. Nkuko yabitangarije Inyarwanda, Nikuze ni umunyarwandakazi wavukiye muri Tanzaniya, ubu akaba abana n'umuryango we mu mujyi wa Kigali ku Gisozi, bikaba bitandukanye n'abashobora gukeka ko ari umunyacyaro nk'uko abikina muri City Maid.
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NIKUZE
Reba hano asobanura uwo ariwe mu mashusho (video)
TANGA IGITECYEREZO