RFL
Kigali

Benshi bamuzi nk’umukobwa uturuka mu cyaro, Nikuze wo muri filime City Maid ni muntu ki?–Video

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:4/11/2016 14:04
6


Laura Musanase ni umwe mu bakobwa bagaragara muri filime y’uruhererekane City Maid aho azwi nk’umukobwa ukora akazi ko mu rugo agakina yitwa Nikuze. Uyu mukobwa urimo kugenda akundwa na benshi mu bakunzi ba filime nyarwanda yatangarije abakunzi be uwo ariwe mu buzima busanzwe.



Abakunzi ba filime usanga akenshi iyo bareba filime ikoze neza batabasha gutandukanya umukinnyi mu buzima busanzwe n'ibyo aba akina kuko ahanini bakunda gufata aba bakinnyi mu ishusho bababonamo muri filime. Ibi bitandukanye cyane n'umukobwa witwa Nikuze ugaragara muri filime y’uruhererekane City Maid inyura kuri Televiziyo y’u Rwanda kuko yaduhamirije ko ibyo akina muri iyo filime nyaho ahuriye nabyo mu buzima busanzwe.

 

Mbere yo gukina abanza guhindurwa agakurwaho ibyo aba yisize ku nzara, ku minwa n'ahandi

Iyo uhuye n’uyu mukobwa mu nzira agenda, ntiwabasha gupfa kumenya ko ariwe uba ugaragara muri iyi filime bitewe n’uburyo aba yahindutse cyane. Nikuze ku nshuro ya mbere akinnye filime ni umwe mu bakinnyi barimo kugaragaza impano yari imwihishemo cyane ndetse kugeza ubu akaba avuga ko afite indoto zo kuzaba umukinnyi mpuzamahanga mu bijyanye na filime.

Nikuze wicaye hagati y'abakinnyi bakinana muri iyi filime

Nikuze watunguwe no kwibona kuri Televisiyo bwa mbere ni umukobwa wishimiye uburyo yabashije gukina ibyo yari yasabwe mu gihe atakekaga ko yabishobora. Nkuko yabitangarije Inyarwanda, Nikuze ni umunyarwandakazi wavukiye muri Tanzaniya, ubu akaba abana n'umuryango we mu mujyi wa Kigali ku Gisozi, bikaba bitandukanye n'abashobora gukeka ko ari umunyacyaro nk'uko abikina muri City Maid.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NIKUZE

Reba hano asobanura uwo ariwe mu mashusho (video)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tity7 years ago
    akinaneza turamukunda cyn
  • michou7 years ago
    Yooooo kano kana gakina nezapeee gafite impano ikarimo iyaba kari kabonye ugafasha kuzamuka kakagera kurwego rwohejuru niku nukuri turagukunda
  • 7 years ago
    okej nibyiza ariko abayitegura muzababwireko birengajyije abanu basho bora kuba batuye hanze yu Rwanda batabasha gukuricyira Rtv murakoze
  • Laura 7 years ago
    komereza aho bazina nanjye ndakwemera
  • david7 years ago
    Thanks for the interview but mukosore udukosa duto muri just say it: nka mic microphone igaragara muri screen in the corner plz fix it
  • Brooklyn7 years ago
    byaba byiza bayishyize no kuri youtube nkuko bayishyira kuri rtv hanyuma twese tukayibona nabatabasha kureba rtv kdi nukuri yabona abantu benshi bayireba.Mutubabarire nukuri muzaba mukoze mbasabye imbabazi





Inyarwanda BACKGROUND