RFL
Kigali

Benshi bakomeje kunenga uburyo ibihembo bya Oscars bikomeje guheza abirabura

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:15/01/2016 17:01
3


Ubwo hashyirwaga hanze urutonde rw’abahatanira ibihembo bya Oscars 2016, byagaragaye ko ijana ku ijana ry’abahatanira ibihembo ari abazungu, nyamara kandi hari n’abenshi mu birabura bahabwaga amahirwe yo guhatanira ibi bihembo ku mirimo bakoze muri sinema mu mwaka wa 2015.



Ibi byari bibaye ubugira kabiri, nyuma y’uko umwaka ushize nabwo byari byabaye bikananenga mu buryo bukomeye. Nyuma y’uko hashyizwe hanze uru rutonde, isi yose yamaganye iby’uko ibi bihembo bikomeje kwigarurirwa n’abazungu gusa nk’uko byagiye bigarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Bamwe mu birabura bagarukwaho batagombaga kubura mu bahatanira ibi bihembo harimo Idris Elba wakinnye muri filime Beasts of No Nation, Samuel L.L. Jackson wakinnye muri filime The Hateful Eight, Michael B. Jordan wakinnye muri filime Creed yahesheje Sylvester Stallone kujya mu bahatanira igihembo cy’umukinnyi ukina yungirije,… aba ni bamwe mu bagombaga kutabura kuri uru rutonde nk’uko bigarukwaho na benshi banenze iyi migenzereze.

Ibi kandi bifatwa nk’akarengane n’ubusumbane bw’amoko muri ibi bihembo bifatwa nk’ibya mbere muri sinema ku isi binemezwa na nyir’ubwite, Cheryl Boone Isaacs uyobora umuryango wa AMPAS utegura ibi bihembo, akaba ariwe mwirabura wa mbere wahawe iyi ntebe mu mwaka wa 2013.

Isaacs yabwiye USA TODAY ati, “nanjye birambabaje. Byinshi byarakozwe muri uyu mwaka, ariko hari byinshi bigihari byo gukorwa. Ntabwo tuzarekera.” Aha akaba yaravugaga ku kibazo cy’ubusumbane bw’amoko gikomeje kugaragara muri ibi bihembo.

Uyu mwaka, uretse mu bakinnyi ikibazo cy’amoko cyakoze mu bantu bose dore ko abayobozi ba filime nka Ryan Coogler wayoboye Creed ndetse na F. Gary Gray wayoboye Straight Outta Compton bahabwaga amahirwe nyamara bagasigwa inyuma.

Iserukiramuco rya Tribecca naryo ryagarutse kuri iki kibazo. Aha bagize bati, "Abantu batari abazungu bahatanira ibihembo bya Oscars ni Zeru. Nta bisobanuro."

Muri izi filime zimwe zakozwe n’abirabura, hashyizwe kuri uru rutonde abazungu bazikozemo ibi nabyo bifatwa nko gucisha ku ruhande mu gupyinagaza ubwoko, dore ko muri filime Creed, Sylvester Stallone ariwe washyizwe kuri uru rutonde, mu gihe kuri filime Straight Outta Compton abanditsi Jonathan Herman na Andrea Berloff aribo bashyizwe ku rutonde bahatanira igihembo cya filime ifite inkuru y’umwimerere nziza.

“Izi ni filime nziza pe!” umwanditsi ku bihembo w’ikinyamakuru Deadline Pete Hammond. Hammond yakomeje agira ati, “Straight Outta Compton yari filime ivugwa cyane mu bantu batoraga muri Oscars. Sinzi uko byaje kugenda.”

Benshi bakomeje kunenga iki kibazo cy’ivanguraruhu, ku mbuga nkoranyambaga aho hari gukoreshwa #Tag ya #OscarsSoWhite bivuga ngo Oscars yihariwe n’abazungu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Murenzi olivier8 years ago
    Erega baradusuzugura twarako imyaka ni myak arko iracyari zerooooo
  • Jem8 years ago
    None se Ko mbona basa nkaho barimo kw'inginga abazungu ngo babashyiremo? Bakoze ibyabo nabo nkuko aba Chinese babigenje Aba Chinese nabo bajyaga bahezwa cyane ariko nyuma nabo bakoze ibihembo bakajya babitanga muma rushanwa yabo ubwo rero sinzi icyo abirabura babura ngo nabo bakore ibyabo,erega abirabura nubwo tubica ku ruhande abazungu ntabwo badukunda
  • Hmmm8 years ago
    Abo bashenzi ngo ni abazungu ese ubundi ko batuzira mu bihugu bidegembya bo bakatwirukana mu byabo bo baba bajyahe! Ntibadukunda ariko tubikururaho isyi wee ese ubundi si twe tubagize bakora ibyabo bakabizana muri africa ngo tubigure kdi abirabura dushoboye tubuze urukundo no gushyira hamwe hagati yacu dushyize hamwe tubarusha ubwenge twabigeraho niyo mpamvu bica abo babona ko bageza africa kure bakaduhindamo urwango natwe tukabakurikira. Umugani nimwikorere ibyanyu mujye mubona ibyo bihembo namwe. Ibizungu ndabizira kko natwe biratuzira ipuuuu birakajya iyo byagiye. Iyaba umuzungu yasomaga ibi akabyumva akabona ko hari abatabirukira nkuko babyiyongoza. Isyiwee





Inyarwanda BACKGROUND