RFL
Kigali

Beauty For Ashes, Natasha Umuhoza na Shekinah Drama bazatanga ubutumwa mu mugoroba wo kureba filime za Gikristo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/06/2017 14:03
0


Tariki 18 Kamena 2017 muri Kigali hazerekanirwa filime za Gikristo, aho abantu bakunda filime za Gikristo bazitabira iki gikorwa bazazirebera kuri televiziyo ya rutura, bicaye hanze mu busitani bwa New Life Bible church ku Kicukiro.



Iki gikorwa cyiswe  ‘summer outdoor movie night’, cyateguwe na True way Entertainment ibinyujije mu iserukiramuco Rwanda Christian Film Festival. Abakunda Filime za Gikristo bakaba bazarebera izi filime ku nsakazamashusho nini cyane. Kwemererwa kureva izi Filime ni kwishyura ibihumbi bitatu gusa y'amanyarwanda (3000Frw).

Chris Mwungura ukuriye True way Entertainment yateguye iki gikorwa yabwiye Inyarwanda.com ko mu mugoroba wo kureba filime za Gikristo tariki 18 Kamena 2017, hazaba hari itsinda Beauty For Ashes rizaririmbira abantu bazaba bitabiriye icyo gikorwa. Hazaba hari kandi Natasha Umuhoza uzavuga umuvugo ndetse na Shekinah Drama ifite abakunzi batari bacyeizaba ihari.  Chris Mwungura yagize icyo yisabira abazitabira iki gikorwa, yagize ati:

Tuzakoresha ‘Inflatable screen’ nini cyane, zikoreshwa mu kwereka filime hanze, bazashyiraho food court abantu babashe kwigurira ibyo kurya no kunywa, abantu bizanira ibyo kwicaraho no kwifubika, ariko ku bantu bakuru tubashyiriraho intebe nkeya zo kwicaraho. Kuri iyi nshuro tuzemerera n’abantu gushyira imodoka impande y’ubusitani abashaka kuzicaramo bazicaremo kuko screen aho uri hose urayireba.

Chris Mwungura uyobora True way Entertainment 

Abifuza kwiga ibijyanye na Sinema no kureba amafilime bashyizwe i goroba muri Rwanda Christian Film Festival

Iyi ni yo nsakazamashusho bazareberaho filime za Gikristo

Image result for Itsinda Beauty For Ashes Inyarwanda

Beauty For Ashes izaririmbira abazitabira iki gikorwa

Image result for Itsinda Beauty For Ashes Inyarwanda

Kavutse Olivier umuyobozi wa Beauty For Ashes

Christian Movie Night






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND