RFL
Kigali

Bararwanira kuzamura umubare w'abatinganyi muri filime

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:22/07/2014 16:38
2


Ishyirahamwe rishinzwe kurengera uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsinda muri Amerika GLAAD ryashyize ahagaragara raporo y’uburyo umubare w’aba bantu muri filime uhagaze, aho banenze ko umubare ukiri muto kandi risaba ko ugomba kongerwa.



Amazu ashyirwa mu majwi muri raporo igaragaza uburyo imibare yari ihagaze umwaka ushize wa 2013 ni Paramount Pictures na Warner Bros., aho muri rusange iyi raporo igaragaza ko muri filime 102 zasohotse umwaka ushize, 17 zonyine arizo zarimo aba bantu kandi nabwo inyinshi bakaba batari mu bakinnyi b’ingenzi muri filime.

Gay

Abagabo bakundana bahuje ibitsina (gay)

Ubwo yashyiraga hanze iyi raporo, umuyobozi w’iri shyirahamwe Sarah Kate Ellis yagize ati: “kuba muri filime zikomeye amazina-muntu (characters) b’abatinganyi babonekamo bakiri bacye, kandi bikaba bigaragara muri filime zikorwa n’amazu akomeye, birangiza kurusha uko byubaka iyo bigeze hanze aha ku myumvire y’ubutinganyi.”

Nk'uko inkuru ya Indiewire ikomeza ibivuga, Kate Ellis akomeza avuga ko kuba ibi bikorwa, bikomeza guhembera urwango rw’abatinganyi mu bantu, aho yemeza ko filime zakifashishijwe mu kubiba urukundo rw’abatinganyi mu bakunzi bazo hirya no hino ku isi, dore ko ziba zifite abakunzi benshi cyane.

Jared Leto

Uyu ni Jared Leto, umugabo wihinduye umugore muri filime Dallas Buyers Club

Amazu yashyizwe mu majwi ni Warner Bros., na Paramount Pictures, ariko amazu nka 20th Century Fox, Lionsgate, Universal Pictures, Walt Disney Studios ziragerageza, naho Sony Columbia ikaba ariyo yonyine yabonye amanota meza, biturutse kuri filime Mortal Instruments: City of Bones.

Muri izi filime 17 zagaragaye ko zipfa kugiramo abatinganyi, muri zo 64.7% ni abagabo, abandi 23.5% bakaba abagore, 17.7% bakaba abanyabibiri (abatinganyi ariko bakunda n’abo badahuje ibitsina), naho 11.8% bakaba abagabo bihinduye abagore.

Iri shyirahamwe ryemeza ko filime ari igikoresho gikomeye gishobora kwifashishwa mu guhembera urwango, kimwe n’uko zakwifashishwa mu kubiba urukundo mu bantu, akaba ariyo mpamvu risaba abakora filime ko bashyiramo aba bantu kandi bavugwa neza, kuko n’aho bari usanga muri filime ubwayo uburyo iba yanditse abo bakinana baba batabemera, bigatuma n’abazireba bakomeza kwibibamo urwango rwabo.

ESE NK'UMUKUNZI WA FILIME, WABA UMUTINGANYI CYANGWA UTARIWE, ABA BANTU UBAFATA UTE IYO UBABONYE MURI FILIME? ESE IBYO IRI SHYIRAHAMWE RISABA URABIVUGAHO IKI?

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gaby9 years ago
    Ndabavumye ntakindi
  • yewe9 years ago
    barakaryabanyina





Inyarwanda BACKGROUND