RFL
Kigali

Abakora sinema bashinze umuryango uzajya ubafasha kunganirana mu byishimo no mu byago

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:3/10/2016 11:26
0


Abakora Sinema mu Rwanda ahanini bakora uyu mwuga cyane kubera urukundo, kuko uyo urebye usanga uyu mwuga utarabasha kuba watunga uwukora mu buryo bufatika bitewe n’umusaruro bakuramo dore ko aba ari hafi ya ntawo. Ni muri urwo rwego bamwe mu bakora uyu mwuga bihuje bagashyiraho umuryango uzajya ubafasha kunganirana mu bibazo no byiza.



Kuri iki cyumweru tariki ya 02 Ukwakira 2016 nibwo bamwe mu bakora umwuga wa Sinema bafunguye umuryango bise ‘Urugwiro Family‘ waratekerejwe nyuma yaho basanze bamwe muri bagenzi babo bahura n’ibibazo bitandukanye ugasanga babuze ubushobozi bwo kubikemura ndetse kubera ahanini biba bitunguranye ugasanga n’inkunga ivuye muri bagenzi babo aba ari intica ntikize ku buryo itagira icyo imarira uwo bashaka gufasha.

Nkuko babisobanura, aha niho bahereye batekereza uburyo bashyiraho bukajya bubasha kunganira bagenzi babo mu bibazo cyangwa ibyishimo ari naho bahereye bashinga uyu muryango bise Urugwiro. Uyu muryango washinzwe ku gitekerezo cya bamwe mu bakora umwuga wa Sinema nyarwanda,nyuma y’amezi agera kuri 3 yari ashize bawugerageza kuri ubu ukaba wamaze gutangizwa ku mugaragaro ndetse bakaba bashyizeho n’Amategeko azajya abagenga.

Amwe mu mategeko yashyizweho asobanura imikorere y’uyu muryango n’uko azajya afasha abawurimo kwitwara. Uyu muryango ntabwo uheza umuntu uwo ariwe wese ubarizwa muri uyu mwuga kuko ubishaka wese azajya asaba kuwinjiramo mu gihe cyose yemera gukurikiza amategeko awugenga.

Ikindi kigaragara muri aya mategeko yashyizweho ni ukugaragaza intego z’uyu muryango, aho buri ntangiriro y’Ukwezi buri munyamuryango azajya ashyira mu kigega cyawo amafaranga angana n’ibihumbi bibiri (2000frw) aya mafaranga akaba ariyo azabafasha kujya bafasha buri munyamuryango wagize ibyago cyangwa ibirori bitandukanye.

Aya mafaranga kandi mu gihe runaka barateganya ko bazajya bayabyaza inyungu aho barimo kwiga umushinga bakora ukaba wabasha kubateza imbere, bihereye kuri uyu musaruro uzajya ubavamo.

Bemeje kandi kubaka urukundo mu bakora uyu mwuga binyuze muri uyu muryango aho ubwabo biyemeje kujya basurana aho buri kwezi bazajya basura umunyamuryango ubarizwa mu Urugwiro Family ndetse bakifatanya n’uwakoze ibirori cyangwa uwarwaye. Abari muri uyu muryango biyemeza ko aribo bazajya baba aba mbere mu kumufasha bamuba hafi haba muri ibyo bibazo cyangwa muri ibyo byishimo.

Uyu muryango waboneyeho n’umwanya wo kwakira abanyamuryango bashya banabamurikira abayobozi b’umuryango aho uwitwa Sekitu Jerome ariwe watorewe kuba umuyobozi mukuru. Uwamahoro Antoinette akaba ari we watorewe kuba umuyobozi wungirije. Uwimana Hamida atorerwa kuba umunyamabanga n’umwanditsi w’uyu muryango naho Nyirabagesera Lea atirerwa kuba umubitsi.

Sekitu Jerome watorewe kuyobora Urugwiro Family

Uwamahoro Antoinette Visi Perezida w'Urugwiro Family

Uwimana Hamida niwe munyamabanga w'Urugwiro Family

 

Nyirabagesera Lea Niwe Mubitsi w'urugwiro Family

Iyi nama yasojwe no kungurana ibitekerezo no kwishimira igikorwa cy’indashyikirwa babashije kugeraho baboneraho n’umwanya wo gusabana no gusangira nk’umuryango umwe kandi ushyize hamwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND