RFL
Kigali

Bamwe mu bakinnyi ba filime b’abirabura b’ibihe byose n’ibigwi byabo-URUTONDE

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:22/07/2016 20:24
3


Mu itangwa ry’ibihembo no mu bindi bikorwa bitandukanye bya sinema abirabura bagiye bakunda gusubizwa inyuma ndetse bikanasakuza ko badashimirwa akazi gakomeye baba bakoze mu mafilime, ariko uko iminsi yagiye ishira byagiye buhinduka, kugeza ubu hakaba hari abakinnyi ba filime b’abirabura bamaze kubaka izina rikomeye muri sinema ku isi.



Ibi bijyana no kuba binjiza amafaranga menshi bakura muri uyu mwuga, bamwe ugasanga bafite filime zabo bakoze bakanaziyobora nazo zigakundwa kubera ubuhanga bagaragaza mu mikinire, buri wese bitewe na filime yagiye akina zikamenyekana. Uru rutonde twagiye tugaragaza filime ngufi zitari iz’uruhererekane zagiye zikinwa n’aba bantu.

1. Morgan Freeman

morgan freeman

Uyu musaza afite imyaka 79, ni umwe mu bakinnyi ba filime b’abirabura bahiriwe n’urugendo, yanabaye umusirikare igihe cy’imyaka 4. Morgan Freeman afite abana 4, yakinnye muri filime zakunzwe cyane, twavuga nka Driving Miss Daisy, Million Dollar Baby, Unforgiven, Batman Begins, Lucy n’izindi nyinshi cyane. yatwaye ibihembo birenga 30 bitangwa ahantu hatandukanye muri sinema, twavuga cyane cyane Academy Awards, Golden Globe Awards n’izindi. Kugeza ubu Morgan Freeman ni umwe mu bakinnyi ba filime bubashwe cyane muri Holwood.

2. Denzel Washington

denzel

Denzel Hayes Washington afite imyaka 61, nawe yabaye umwe mu birabura bubatse izina rikomeye mu mitima y’abakunzi ba filime bitewe n’ubuhanga agaragaza muri filime ze. Denzel Washington nawe afite abana 4. Bimwe mu bintu yishimira ni uko yabashije kugera aho ageze mu gihe bagenzi be bo mu bwaba bwe bagize ibyago byo gutwarwa n’ubuzima bwo mu muhanda ndetse benshi muri bo bakaba baragiye bafungwa imyaka igera muri za 40.

Filime yakinnye zikamenyekana cyane twavuga nka Equalizer, Unstoppable, Safe House, Man On Fire, Remember The Titans, Glory, American Gangster n’izindi nyinshi cyane. biteganyijwe ko azagaragara muri filime Equalizer 2 (igice cya kabiri), Yatwaye kandi Academy Award inshuro 2, Globe Award inshuro 2, ibihembo byose amaze guhabwa ni 39.

3. Samuel L. Jackson

samuel

Ku myaka ye 67, Samuel Leroy Jackson nawe yamaze kugera kuri byinshi mu mwuga wa sinema. Afite umwana umwe, mu myaka ya za 90 Samuel yari imbata y’ibiyobyabwenge bya heroine na cocaine  ndetse aza no kujyanwa mu nzu y’abasaritswe n’ibiyobyabwenge, akimara kuvamo yahise akina muri filime Jungle Fever n’ubundi ari imbata y’ibiyobyabwenge, ku buryo ukuntu yitwaye muri iyo filime byatumye muri Cannes Film Festival bategura igihembo kidasanzwe cyo kumuha, aho hari muri 1991.

Izindi filime yakinnye zamenyekanye no mu Rwanda ni nka Snakes on a Plane, Kingsman: The Secret Service, The Avengers, Coach Carter, Captain America: The Winter Soldier n’izindi. Yegukanye BAFTA Award, Black Reel Award n’ibindi bihembo byinshi.

4. Eddie Murphy

eddie

Amaze imyaka myinshi mu mwuga wa sinema, kuri ubu amaze kugira imyaka 55, afite abana 9. Filime nyinshi yakinnye ni iz’urwenya, nawe yegukanye ibihembo byinshi bitandukanye mu mwuga we. Filime zakunzwe cyane yakinnyemo ni nka Coming To America, A Thousand Words, Shrek, Baverly Hills Cop ibice 3 n’izindi.

5. Will Smith

will

Willard Carroll Smith amaze kugeza ku myaka 47, ni umwe mu birabura bagize amahirwe yo kugera ku ntambwe ishimishije muri sinema, afite abana 3 n’umugore nawe ukina filime Jada Pinkett. Yatangiye ari umusangiza w’amagambo (MC). Smith kandi ngo yagize amahirwe yo kujya kwiga mu ishuri rikoeye ku isi mu bya tekinoloji MIT (Massachusetts Institute of Technology) ariko ntiyabyitaho ahubwo ahitamo kwibera umuraperi, aho yari afatanije n’incuti ye yo mu bwana Jeffrey, ndetse baje gutsindira Grammy Award mu cyiciro cya Rap muri 1988.

Amafaranga yinjizaga yayariye uko yishakiye yibagirwa gutanga imisoro ya leta, byaje kumugiraho ingaruka bateza byinshi mu byo yari atunze, ku bw’amahirwe televiziyo ya NBC imutoranya mu bagomba kugaragara mu kiganiro The Fresh Prince of Bel-Air. Kimaze gukundwa niho yakomereje umwuga we wa sinema ndetse akundwa cyane muri filime nka Bad Boys, Men in Black, Show Time, I,Robot n’izindi. Nawe amaze kwegukana ibihembo bikomeye byinshi muri sinema.

6. Sidney Poitier

Sidney

Niwe mwirabura wa mbere wabashije kwegukana Academy Award nk’umukinnyi mwiza muri filime Lilies of The Field. Ibi byateye imbaraga abandi birabura benshi, dore ko mu myaka yo hambere amakimbirane hagati y’abazungu n’abirabura yari ikibazo gikomeye. Ubu Sidney afite imyaka 89, mu nzira y’inzitane mu buto bwe, byari bogye kuba wakwinjira mu mwuga wa sinema ngo unahabwe umwanya mwiza wo gukina uri umwirabura ariko Poitier yabigezeho, yakinnye filime nka To Sir, With Love; Guess Who’s Coming to Dinner n’izindi zo mu myaka ya kera.

7. Halle Berry

Halle

Amaze kugira imyaka 49, afite abana 2, nawe ni umwe mu birabura bamaze kubaka ibigwi muri sinema ahanini kubera gukina muri filime yakunzwe cyane X-Men. Ni umwe mu b’igitsinagore binjiye muri uyu mwuga kera, kugeza ubu amaze kwegukana ibihembo byinshi. Aho yegukanye Academy Award nk’umunnyi wa filime mwiza mu bagore muri 2002. Kugeza ubu filime zakunzwe cyane yakinnye twavuga ni nka Monster’s Ball,  Catwoman, The Call, X-Men n’izindi nyinshi.

8. Tyler Perry

Tyler Perry

Tyler Perry yamenyekanye cyane kubera gukina yitwa Madea, aho aba yihinduye umukecuru w’umunyamahane, filime ze zikunze kwibanda ku buzima bw’imiryango y’abirabura. Tyler Perry afite imyaka 46 akaba afite umwana umwe. Kimwe mu bintu azwiho, ni uko mu bwana bwe Tyler Perry yakundaga gukubitwa na se cyane ku buryo byaje kugera aho agerageza kwiyahura.

Ubusanzwe yitwaga Emmitt, izina rya se, mu rwego rwo kwiyibagiza ayo mateka ararihindura ahitamo Tyler, ndetse nyina niwe wagize uruhare mu kumubuza kwiyahura aho yakundaga kumujyana mu rusengero, undi akabibonamo ubuhungiro. Filime Tyler Perry yakinnye zakunzwe cyane ni nka I Can Do Bad All By Myself, The Family That Prays, Madea’s Witness Protection, The Single Mom’s Club, Star Trek n’izindi nyinshi.

9. Wesley Snipes

Wesley

Ni umwe mu birabura bagaciye mu ma filime menshi atandukanye, ubu afite imyaka 53, afite abana 5 amaze imyaka 30 yinjiye muri uyu mwuga. Wesley afatanije n’umuvandimwe we bashinze ikompanyi ikora iby’umutekano aho bigishaga abantu kurwana hanyuma bakaba abacungira umutekano abantu b’abakire. Wesley kandi yatangiye kwiga ibijyanye no kurwana ku myaka 12.

Ubu afite umukandara w’umukara yo ku igarade rya 5 muri Shotokan karate, akagira n’undi w’umukara wo ku igarade ya 2 muri Hapkido. Yakuze ari umukirisitu aza guhindura aba umu islam muri 1978 gusa nabyo aza kubivamo muri 1988. Zimwe muri filime ze zameneyekanye cyane ni nka Blade, Passenger 57, White Men Can’t Jump, New Jack City

10. Taraji P. Henson

Taraji

Taraji Penda Henson afite imyaka 45 yize ibijyanye no gukina filime muri Howard University. Taraji afite umwana w’umuhungu w’imyaka 22 yabyaye muri 1994 agitangira kaminuza, William Lamar Johnson, umusore bakundanya guhera mu mashuri yisumbuye ari nawe se w’umuhungu we yaje kwicwa muri 2003. Taraji nawe yamenyekanye muri filime nka Think Like a Man ibice byombi, The Family That Preys, Baby Boy n’izindi.

Uwavuga abakinnyi b’ibihangange b’abirabura I Hollywood ntiyabarangiza, gusa ntawakwirengagiza abandi nka Zoe Saldana,  Alfre Woodard, Sanaa Lathan, Kevin Hart, Jammie Fox, Idris Elba, Kerry Washington, Whoopi Goldberg, Forest Whitaker n’abandi benshi bakina muri filime zigakundwa ku isi hose ndetse nabo zikabavana ku ntera imwe bikabageza ku yindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kwizera Egide7 years ago
    ndabona mubyukuri Africa izagira ahoyigeza muri cinema bitewe naba star turi kugenda tubona
  • Nkotanyi7 years ago
    Nibyiza kugira impano runaka ukayikomeza kuko ariwo mugisha wawe .
  • Peter7 years ago
    uyu Samuel L. Jackson yakinnye neza cyane muri Rules of engagement nuko ntakiyobona narayibuze





Inyarwanda BACKGROUND