RFL
Kigali

Assia ufite agahigo ko kwegukana ibihembo byinshi by’umukinnyi wa filime ukunzwe, n’ubu ni we uzacyegukana?Amateka

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:27/06/2017 10:22
0


Mutoni Assi ni umwe mu bakinnyi ba filime mu bari guhatanira igihembo cy’umukinnyi wa kunzwe cyane mu mwaka wa 2016 mu irushanwa rya Rwanda Movie Awards ritegurwa na Ishusho Arts, ese uyu mukinnyi ufite agahigo ko kuba ariwe mugore wegukanye ibihembo byinshi by’umukinnyi ukunzwe muri iri rushanwa ni muntu ki?



Mutoni Assia bakunze kwita Rosine, Giramata n’andi ni umukobwa w’ubuheta mu muryango w’abana 7 wavutse ku wa 14 Nyakanga 1993 aho yavukiye mu karere ka Gasabo ahazwi nka Kabuga.

Assia atuyehe?

Assia kuri ubu atuye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Niboye aho atuye ku mpamvu z’akazi ke ka buri munsi.

Assia yatangiye gukina filime ryari?

Assia yatangiye umwuga wo gukina filime mu mwaka wa 2012, aho yatangiriye kuri filime yitwa Ibara yakozwe na Young.

Assia amaze gukina mu zihe filime?

Uyu mukobwa usa n’uwabigize umwuga amaze gukina mu mafilime arenga 20 harimo zimwe zagiye zikundwa ndetse n’izindi zitigeze zimenyekana bitewe n’impamvu zitandukanye z’abakoze izo filime aho twavuga nka filime zagiye zizamura izina rye cyane harimo nka Filime Intare y’ingore yakinnye yitwa Rosine,  filime Giramata yanamwitiriwe, Seburikoko, City Maid ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye. Uretse kandi kuba ari umukinnyi umuntu ntiyanabura kuvuga ko ari n’umwe mu bashoramari muri filime nyarwanda (Producer) aho amaze gukora filime zigera muri 3.

Ese uretse gukina filime Assia akora iki?

Uyu mukobwa uretse gukina filime ni umwe mu bakobwa bakora umurimo wo kwamamaza mu bikorwa bitandukanye ndetse akaba ari n’umuyobozi ushinzwe amasoko (Marketing manager) muri Rainbow Hotel ndetse na Monaco cosmetic.

Ese Assia yaba yinjirizwa na filime amafaranga angahe ku kwezi?


Tumubaza iki kibazo yagize ati,”Amafaranga zinyinjiriza sinabasha kuyavuga kuko hari igihe bigenda neza ubundi ntibigende neza rero burya hashobora no gushira ukwezi ntunzwe n’akazi kandi katari filime.”|                       

Assia avuga iki ku mwuga wa sinema?

Aragira ati,“Umwuga wa sinema ni mwiza kuko iyo ugiyemo uzi icyo ushaka biragufasha ikindi bigufasha kugira inshuti nyinshi ukamenya no kubana nazo.” 

Assi avuga iki ku irushanwa arimo?                    

Yagize ati: 'Irushanwa ndimo ni Sawa kuko ndumva ari ubwa gatatu ndigiyemo kandi hose negukanye ibikombe by'umukinnyi w’umukobwa ukunzwe kurusha abandi. Urumva ko mfite byinshi njyenda niyungura buri mwaka rero navuga ko n’ubu ntabwoba mfite nshobora kongera kukegukana."

Assia umaze kwegukana ibihembo byinshi by'umukinnyi wa filime ukunzwe muri RMA

Ese ni nde Assia aha amahirwe yo kuba yakwegukana iki gikombe?     

Yagize ati,”Njye igikombe mbona ari icyanjye ntawundi nagiha. Naho abagabo bose mbona bashoboyeN'abakobwa duhanganye mbona bose bashoboye ariko bampitishijemo nacyiha

Assia n'iki asaba abakunzi ba filime?                        

"Icyo nsaba abakunzi ni ukugumya kudushigikira muri uru rugendo rwo kubaka sinema y’u Rwanda,bakadushyigikira. Rero burya iyo bakunze ibyo dukora ntibumve ko badukeneyemo ibirenze ubushobozi cyangwa ngo usange barangisha abandi ibyo dukora babaca intege, ahubwo nkabasaba ko ari bo bafata iya mbere mu guharanira ko twubaka uyu mwuga batugira inama ndetse bakanaduha ibitekerezo aho babona bitagenda neza numva twagerana kuri byinshi nk’abanyarwanda bakunda igihugu cyacu."

Twasoza tubibutsa ko ubu gutora byarangiye ubu hakaba hategerejwe kuzamenya uwatsindiye iki gihembo aho n'ubundi uyu mukobwa ari we warangije ari uwa mbere n'ubundi ku gice cy'abatorera kuri mudasobwa.                      






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND