Kuri uyu wa gatanu tariki ya 02 Nzeri 2016 nibwo haraye habaye igikorwa cyo kumurika filime Umuziranenge yashowemwo imari ndetse inakinwamo na Dusingizimana Issa. Icyaje gutungura abantu muri iki gikorwa ni ukubona Mazimpanka Jones Kennedy n’umuhungu we Rutura bafatanyije kuyobora ibi birori.
Mazimpaka Jones Kennedy ni umwe mu bakinnyi ba Filime akaba n'umuyobozi wazo (Director). Uretse muri Filime, Kennedy ni n’umwe mu batoza b’Amakinamico n’umusangiza magambo (Mc). Umuntu avuze ko yibyaye ntiyaba arengereye kuko umuhungu we Nkusi Arthur nawe ubona bahuje.
Rutura Umuhungu wa Kennedy niwe wari Mc muri iki gikorwa
Kennedy niwe wari umuyobozi wa gahunda aha yahamagaraga abakinnyi ba Film banyura ku itapi itukura
Nkuko umuhungu we Nkusi Arthur nawe ari umwe mu bashyushyarugamba, umuhanzi,umunyamakuru ndetse akaba nawe ari umwe mu banyarwenya bakomeye babarizwa hano mu Rwanda, kuri uyu mugoroba mu gikorwa cyo kumurika filime Umuziranenge aba bombi baje kugaragara aribo bayoboye gahunda kugeza zishojwe ari nabyo byaje gutera benshi mu bari aho gutungurwa n’ibyo batari basanzwe bakunze kubona.
Hari hateguwe aho abakinnye muri iyi Filime bifotoreza
Iki gikorwa cyatangijwe no gufata umunota wo kwibuka Mbamba Olivier umwe mu bakinnyi bakinnye muri iyi filime uherutse kwitaba Imana. Ibyo birori n’abashyitsi batandukanye, aha umushyitsi mukuru akaba yari Depite Bamporiki Edouard.
Ubuke bw'abitabiriye ikigikorwa nibwo bwarangwagwa muri iyi Salle
Urebye ishusho y’iki gikorwa,umuntu yavuga ko cyari giteguwe neza ariko igikomeje kugaragara muri ibi bikorwa ni ukuba abibyitabira bagikomeje kuba bacye. Ikindi cyongeye kuranga iki gikorwa nacyo kimaze kuba nk’umuco ni ukutubahiriza isaha mu buryo bukabije dore ko barengejeho amasaha hafi atatu bagatangira mu ma saa tatu z'ijoro mu gihe bari gutangira saa kumi n'imwe z'umugoroba.
Iyi n'imwe mu mikino yagaragaye muri iki gikorwa
Uretse kuba berekanye iyi filime nkuko byari biteganyijwe,iki gikorwa cyaranzwe kandi n’abanyarwenya batandukanye, aho basusurukije abari babashije kwitabira. Ikindi cya shimishije abantu ni imyiyereko y’abakina umukino wa Kungufu biyerekanye mu buryo bwose bw’imirwanire yabo.
Aha Kennedy yibukiranyaga n'umuhungu we ibikurikira ho
Depite Bamporiki Edouard na John Kwezi Uyobora Federasiyo ya Filime mu Rwanda ni bamwe mu bitabiriye iki gikorwa
Issa wateguye iki gikorwa ari nawe nyiri iyi filime, yasoje yibutsa abantu nkuko yari yabiteganyije ko 30% by’amafaranga yavuye muri iki gikorwa, azagenerwa umuryango wa Mbaba Olivier uherutse kwitaba Imana aho nawe yari yakinnye muri iyi filime.
TANGA IGITECYEREZO