RFL
Kigali

Manu (Nick) arashimira Imana yamuciriye inzira ibinyujije muri filime y’uruhererekane ’City Maid’

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:24/08/2016 17:50
3


Ndayizeye Emmanuel (Manu) wamenyekanye cyane ku izina rya Jack kubera gukina muri filime Giramata, kuri ubu akaba azwi nka Nick muri Filime City Maid, afite ishimwe rikomeye ku Mana yamuciriye inzira ibinyujije muri Filime City Maid.



Manu wamenyekanye cyane muri filime ni umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda bakunzwe n’umubare munini w’abakunzi b’aya mafilime nyarwanda. Uretse gukina filime ni n’umwe mu batoza n’umubyinnyi w’indirimbo za gakondo aho kuri ubu ari umuyobozi wungirije w’Itorero ribyina Kinyarwanda ryitwa Intayoberana. Uretse gukora iyo mirimo kuri ubu ari no mu bahanzi bakora ku giti cyabo, aho akora ibijyanye n’umuziki usanzwe, ndetse akaba n’umushushanyi.

Nyuma yo gukina muri filime zitandukanye yaje kugira amahirwe akomeye, nkuko abivuga atoranywa gukina muri filime y’uruhererekane yitwa City Maid inyura kuri Televisiyo y’u Rwanda, buri wa Kane na buri wa Gatandatu. Aganira na Inyarwanda.com Ndayizeye Emmanuel yatangaje ko kuri ubu ashimira Imana yo yamuciriy’inzira, ibinyujije muri filime City Maid.  Manu kuri ubu wibitseho igihembo cy'umukinnyi w’Umugabo ukunzwe n’abaturage (Best people choice) yagize ati:

Ubundi njye mu ndoto zanjye, numvaga nshaka byibuze guca kuri Televiziyo y’Igihugu, niyo byaba rimwe. Ndetse nkanakunda cyane kuba nakina Series zo kuri Televiziyo, cyangwa nkumva najya nkora ama Tv show ariko sinzi ukuntu nagiriwe ubuntu na Nyagasani yumva ibyo nasabye maze impa gutekerezwaho mu bazakina muri  City Maid. Nkoreshwa casting mbona ndayitsinze. Navuga ko ari Imana yanciriye inzira njyera kubyo nifuzaga ibinyujije muri City Maid.

 Manu Uretse kuba umukinnyi wa Filime n'umuririmbyi

Tumubajije inyungu yakwishimira yakuye muri iyi filime, kuri ubu arimo gukinamo, yadutangarije ko inyungu ziri muri iyi filime ari nyinshi, ariko kuri we kugeza ubu inyungu za mbere asangamo ni ukuba arimo gukoreshwa n’abatekinisiye ndetse n’abatoza babahanga kandi bafite aho bamaze kumugeza mu bijyanye n’iterambere ryo gukina filime. Ikindi asanga kuba anyura kuri Televiziyo y’Igihugu inshuro ebyiri mu cyumweru ari iby’igiciro kandi akomeza gushimira Imana.

Manu aha yarimo gukina muri Filime City Maid

Manu n'Igikombe yahawe nk'Umukinnyi ukunzwe n'abaturage

Manu mu nzozi afite, ni izo kuba umukinnyi ukomeye mu Rwanda no mu karere. Ikindi yifuza  ni ukugeza itorero rye ku mugabane w’Uburayi, dore ko kuri ubu  bamaze kwitabira amarushanwa menshi yo ku rwego rw’Afurika.

Ndayizeye Emmanuel ubwo yari mu gihugu cya Zambia n'Itorero rye, aha bakaba barahakuye igikombe cy'itorero ryitwaye neza mu iserukira muco bari bitabiriye mur'iki gihugu.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fergie7 years ago
    Manu komerezaho dukunda film zawe keep it up!!!
  • wa p7 years ago
    Abanyarda turi abana beza rwose! donc kuca kuri tv ntako bisa.!
  • unknown dude 7 years ago
    Umuntu ufashe camera ni mwarimu wanjye ( Richard ) great cinematic video producer. Keep up the hard work





Inyarwanda BACKGROUND