RFL
Kigali

Anne Hathaway yahaye icyubahiro se umubyara atanga inkunga mu kigega kivuganira imiryango y’abimukira yatatanye

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:18/06/2018 12:54
0


Anne Hathaway ni umukinnyi wa filime wamenyekanye cyane muri filime nka The Princess Diaries, The Intern n’izindi nyinshi. Mu kwizihiza umunsi w’ababyeyi b’abagabo, yifatanyije n’umuryango we gutanga inkunga mu kigega kivuganira abimukira batatanyijwe n’itegeko rikumira abimukira muri Amerika.



Kuri iki cyumweru tariki 17/06/2018 ni bwo mu bihugu bitandukanye by’isi hizihizwaga umunsi wahariwe ababyeyi b’abagabo. Benshi bagiye bakoresha amafoto atandukanye bari kumwe n’ababyeyi babo ndetse babavuga ibigwi bitandukanye cyangwa babashimira mu buryo bunyuranye.

Anne Hathaway, abinyujije kuri Instagram, nawe kuri uyu munsi yavuze kuri se umubyara hanyuma anaboneraho gutangaza ko yiyemeje gutanga inkunga mu kigega kivuganira abimukira bahutajwe n’itegeko ryo gukumira abimukira muri Amerika. Yagize ati:

Data yakuriye mu bukene, akora akazi ke ka mbere ku myaka 10 ariko ubu ni umwe mu banyamategeko bubashywe mu mwuga we. Njye na basaza banjye dukura, data yagendaga isaha n’igice buri munsi ajya ku kazi ariko yabonaga n’umwanya wo gutoza amakipe yacu y’umupira. Agira umutima mwiza cyane, ni umunyabwenge kandi ntajya yemera uwariwe wese wamukora mu jisho. Yanyigishije gukoresha ubwonko bwanjye, no kugerageza kugira isi nziza, yantoje kutabeshya kugira ngo ntazakenera kugira icyo nibuka. Mu magambo macye ni intwari yanjye.

Image result for anne hathaway movies

Anne Hathaway ni umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye ku isi

Yakomeje ati “Njye na data, ntiriwe mvuga umuryango wanjye wose, ntitwemeranya n’ubuyobozi buriho ubu bwafashe umwanzuro utangaje wo gutandukanya imiryango ishaka ubuhungiro muri iki gihugu, ingaruka zabyo ni uko hari kubaho imfubyi zifite ababyeyi. Mu guha icyubahiro data n’abandi babyeyi bose batandukanyijwe n’abana babo kubera iri tegeko, ngiye gutanga inkunga kuri Americans for Immigrant Justice (Abanyamerika bishyize hamwe baharanira uburenganzira bw’abimukira), mu izina rya data.”

Anne Hathaway kandi yashishikarije abandi babyifuza kuba batanga inkunga yabo, ndetse yibutsa abari butekereze ko yakoresheje uyu munsi w’ababyeyi mu kuvuga ibya politiki ko afite uburenganzira bwo kuvuga icyo ashaka cyose kimuri mu bitekerezo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND