RFL
Kigali

Angelina Jolie, Brad Pitt n'abana babo muri filime imwe

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:21/07/2014 10:13
0


Umuryango wa Brad Pitt na Angelina Jolie ntakabuza ni umuryango wahiriwe muri sinema ya Hollywood. Nyuma yo gukina muri filime zinyuranye zagiye zikundwa zikanabinjiriza amafaranga menshi, kuri ubu uyu muryango wose ugiye guhurira muri filime imwe, kuva ku mubyeyi kugeza ku mwana wa bucura.



Filime “Cleopatra” ivuga amateka y’umwamikazi akaba ari n’umwami wa nyuma wa Misiri, niyo uyu muryango wose uzahuriramo, aho Angelina Jolie azakina ari umukinnyi w’imena (umwamikazi Cleopatra), Brad Pitt nawe agakinamo ndetse n’abana babo kuva kuri Maddox, Pax, Zahara, Shiloh, Vivienne kugeza kuri Knox.

Brangelina

Umuryango wa Brad Pitt na Angelina Jolie ubwo bari bitabiriye imurika rya filime Maleficent (haraburamo Knox mu bana)

Ibi bitandukanye n’ibyo uyu mubyeyi w’imyaka 39 y’amavuko yigeze gutangaza ko we n’umugabo we batifuza ko hari umwana wabo wagera ikirenge cye mu cyabo ajya mu gukina filime, akaba yaratangiye kubirengaho ubwo Vivienne yakinanaga nawe muri filime iherutse kujya hanze Maleficent.

Nk’uko amakuru dukesha Womansday akomeza abivuga, iyi niyo filime ya mbere bagiye gukinana ari umuryango wose gusa si iyi filime yonyine Angelina Jolie na Brad Pitt bazakinana, indi filime bari gutegurana izanayoborwa na Angelina Jolie yitwa By The Sea ikaba ari filime y’urukundo.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND