RFL
Kigali

Amwe mu mazina yo muri filime nyarwanda yamaze gufata ibyicaro mu mitima ya rubanda

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:19/03/2015 11:20
7


Kuva mu Rwanda hatangira gukorerwa filime zikozwe n’abanyarwanda, hari amazina amwe n’amwe y’abakinnyi bitwaga muri filime bagiye bakina yaje agahita afata ibyicaro mu mitima y’abanyarwanda ku buryo bamwe na bamwe aya mazina yabakurikiranye.



Muri iyi nkuru, turagaruka kuri amwe mu mazina yamaze kumenyerwa muri rubanda, ku buryo abagiye bayitwa muri filime n’ubu ariyo bazwiho ndetse abantu bakaba babafata nk’uko bakinnye bameze muri filime, tukaba tugiye kubagezaho abantu 10.

1.KANYOMBYA

Kanyombya

Iri ni izina ryamenyekanye cyane mu Rwanda, rikaba ryaraturutse kuri filime ZIRARA ZISHYA. Umuntu wakinaga yitwa Kanyombya ubusanzwe yitwa Kayitankore Ndjoli.

Kugeza ubu mu Rwanda, iri zina rirazwi cyane ku buryo ahantu hose ugiye by’umwihariko mu bice by’icyaro, ukavuga ko hari aho uhurira n’abakinnyi ba filime bahita bakubaza niba uziranye na Kanyombya. Si ibi gusa, dore ko hari n’abana benshi mu bice by’icyaro usanga bitwa amazina ya Kanyombya, by’umwihariko ugasanga barayita abana badafite amenyo bitewe n’uko umukinnyi wakinnye yitwa Kanyombya adafite amenyo y’imbere.

2. SAMUSURE


Iri ni izina naryo ryazamukanye n’izina Kanyombya, bakaba barakinanaga muri filime Zirara Zishya. Umukinnyi wakinaga yitwa iri zina akaba ubusanzwe yitwa Kalisa Erneste. Iri zina naryo mu banyarwanda benshi rirazwi cyane, dore ko usanga n’abana bato baririmba Samusure.

3. SEKAGANDA

Gratien

Iri zina naryo ryaturutse muri filime twavuze haruguru. Umukinnyi wakinaga yitwa iri zina ubusanzwe yitwa Niyitegeka Gratien. N’ubwo hari ibindi bikorwa yakoze nyuma y’iyi filime ndetse akanakina mu zindi filime nyuma y’iyi, iri zina ntiryigeze riva mu mitwe y’abanyarwanda ku buryo n’andi mazina yitwa atagira icyo amara imbere yaryo, ugasanga niryo bazi gusa.

4. NGENZI

Gaga

Izina Ngenzi ni izina ryaturutse muri filime Ikigeragezo cy’ubuzima yakozwe mu mwaka wa 2008. Kuva icyo gihe, umukinnyi wakinnye yitwa iri zina ubusanzwe witwa Danny Gaga, yakinnye izindi filime nyinshi ndetse zirakundwa ariko amazina yitwaga muri izo filime nka Ryangombe, nta na rimwe ryamukurikiranye nk’uko bimeze kuri Ngenzi.

5. PAUL


Iyo uvuze Ngenzi, ako kanya n’izina Paul naryo rihita riza hafi aho. Iri zina naryo ryamenyekanye muri filime Ikigerangezo cy’ubuzima, mu mwaka wa 2008, umukinnyi wakinnye yitwa iri zina akaba ubusanzwe yitwa Willy Ndahiro. Nyuma y’iyi filime Willy nawe yakinnye izindi filime nyinshi ndetse zirakundwa, ariko kugeza n’ubu abantu baracyamwita Paul, ndetse bake nibo bazi ko yitwa Willy Ndahiro.

6. RWASA


Rwasa ni izina rya filime ryitiriwe umukinnyi ugaragara nk’aho ari uw’imena wayo. Iri zina ryaramenyekanye cyane ndetse ryinjira mu mitima ya benshi, ku buryo umukinnyi warikinnye ubusanzwe witwa Denis Nsanzamahoro benshi batazi amazina ye bwite, ndetse n’izindi filime nyinshi yakinnye mbere na nyuma yayo, amazina yitwagamo hari benshi batayibuka ariko Rwasa rikaba ryaragumye mu mitwe yabo.

7. MUKARUJANGA

Ingano y'uyu mukobwa iri mu byamugize icyamamare

Izina Mukarujanga naryo ni izina ryamenyekanye muri filime ya Zirara Zishya, rikaba ari izina naryo ryamaze gufata ibyicaro mu mitima ya benshi mu banyarwanda by’umwihariko ababa mu bice by’icyaro.

Ubusanzwe amazina ye bwite yitwa Mujawamariya Yacinthe, ariko uramutse utunguye n'abantu bakorana ukayababaza ntibayakubwira.

8. NYINA WA MBOGO

nyinawambogo

Indeshyo y’umukinnyi wakinnye yitwa Nyina wa mbogo, ndetse n’uburyo akina arwanirwa n’abasore nka Kanyombya, Nzovu na Sekaganda ni bimwe mu byagiye bituma abanyarwanda basigarana mu mutwe iri zina, nyuma yo kumubona muri filime Zirara Zishya.

9. MANZI

Manzi ni izina ryamenyekanye muri filime Amarira y’urukundo, imwe muri filime nyarwanda zakunzwe cyane. Iyo ugeze ahantu by’umwihariko mu bice by’icyaro, usanga izina Manzi rizwi cyane, ku buryo umukinnyi wakinnye yitwa Manzi ubusanzwe witwa Kayumba Vianney n’ubwo yakinnye filime nyinshi nyuma y’amarira y’urukundo abantu benshi usanga batita kuri ayo mazina, ndetse na benshi bakaba batazi ko yitwa Kayumba Vianney.

10. FABIOLA


Iyo uvuze Manzi, akenshi hahita humvikana na Fabiola. Ni umukinnyi bakinana muri filime Amarira y’urukundo, aho bakinana bakundana. Ubuzima babamo (Manzi na Fabiola) bwo kugeragezwa mu rukundo, ni bimwe mu byatumye bafata ibyicaro mu mitima ya benshi.

Ubusanzwe Fabiola yitwa Mukasekuru Hadidja, ariko hari benshi no mubo bakorana ushobora kubaza amazina ye ugasanga ntibayazi biyiziye Fabiola gusa.

Uku gufatisha kw’aya mazina, nta kindi bisobanura uretse kuba umukinnyi wakinnye ayitwa aba yarakinnye neza ku buryo abantu bageraho bagafata ibyo yakinnye nk’ukuri, hakiyongeraho kuba filime yakinnyemo ikundwa ikanasakara hose.

Andi mazina nayo ari kuzamuka cyane muri iyi minsi ashobora kuzasiga asibye andi mazina abakinnyi bayitwa bari basanzwe bazwiho ni nka Ngiga muri filime Inshuti (Friends) wari usanzwe azwi nka Sekaganda, Njuga nawe bakinana usanzwe yitwa Leo Ngabo, Intare y’ingore usanzwe yitwa Uwamahoro Antoinette, Rosine nawe ukina muri iyi filime Intare y’ingore ubusanzwe witwa Mutoni Assia, bitewe n’uburyo izi filime bari gukinamo zikunzwe.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rutura9 years ago
    No 9 na 10 ntibazwi cyane. Kanyombya byo yahindutse icon ya filime nyarwanda!
  • dad9 years ago
    Muri cinema nyarwanda ntanimwe izakuramo "zirara zishya" ya ba Samusure na ba Kanyombya ari nayo mpamvu abayikinnye amazina yab agaruka kuri uru rutonde ikimbabaza nuko batakomeje bakanashwana!!
  • fabrous9 years ago
    eeeeeeehhhh ko mutavuze c, ?wamutipe witwa bwanacyeye,ahubwo ntanumuntu urenze bwanacyeye gukina filme
  • Manueljek9 years ago
    Extremely individual pleasant site. Immense information offered on couple of clicks on.
  • nkunzimana eric6 years ago
    Mukore edit mubanzeho uriya mutipe bita bwanacyeye ubanza ubundi yitwa gasasira j,pierre ararenze wallah abantu bose niwe baba bashaka
  • Hagenimana Marcel4 years ago
    Nkundacyane kanyombya
  • IRANKUNDA AJONATANI3 years ago
    tubatubakurikiyegatanu kurigatanu turabakunda





Inyarwanda BACKGROUND