RFL
Kigali

Amarembo arakinguye mu iserukiramuco rya filime rya Zanzibar (ZIFF) 2015

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:15/10/2014 12:04
0


Iserukiramuco rya filime rya Zanzibar ni rimwe mu maserukiramuco ya filime akomeye ku mugabane wa Afurika, rikaba n’iserukiramuco rikomeye cyane muri aka karere ka Afurika y’uburasirazuba, kuri ubu amarembo akaba akinguye ku iserukiramuco rya 2015.



Benshi mu banyarwanda barimo Philbert Aime Mbabazi na filime ye “Ruhago”, Poupoune Sesonga na filime ye “Kivuto”, Gilbert Ndahayo na filime ze zinyuranye nka “Rwandan Night”, Ella Liliane Mutuyimana na filime ze nka “Strength in Fear”, n’abandi ni bamwe mu bagiye bitabira iri serukiramuco ndetse bakagenda bahakura ibihembo binyuranye.

 KANDA HANO UBONE UKO WOHEREZA FILIME YAWE MURI ZIFF 2015

Iri serukiramuco rizaba mu mpeshyi y’umwaka utaha, rirakira amafilime y’ubwoko bwose yaba ingufi n’indende ndetse zaba filime mpamo ndetse n’inkuru mpimbano (fiction) ndetse uyu mwaka hakaba hariyongereyemo n’icyiciro cy’amashusho y’indirimbo, igihe ntarengwa cyo kohereza filime kikaba ari tariki 31 Mutarama umwaka utaha.

Source: Maisha Film Lab Newsletter

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND