RFL
Kigali

SEBURIKOKO E62: Esiteri yataye umutwe kubera Kibonke, Rulinda yamaze kumenya uwamuroze

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/03/2018 9:29
0


Igice gishya cya 62 cya filime y'uruhererekane ya Seburikoko cyamaze kugera hanze aho mushobora kugisanga kuri Youtube kuri Channel yacu ya Inyarwanda Tv. Muri iki gice tubonamo Esiteri yataye umutwe kubera Kibonke ukomeje kumwotsa igitutu amwishyuza.



Mu gihe cyashize Kibonke yafashe Esiteri ari kwigamba ko yaroze Rulinda, n'uko Esiteri yinginga Kibonke ngo azamugirire ibanga ntazabivuze, Kibonke aramwemerera, gusa amubwira ko kugira ngo amubikire ibanga agomba kumuha ibihumbi 100 y'amanyarwanda. Esiteri yahaye Kibonke ibihumbi 50 amusigaramo ibindi 50 ari nabyo Kibonke ahora amwishyuza umunsi ku wundi.

Kuri ubu Esiteri yataye umutwe kubera Kibonke urimo kumwishyuza ndetse yamuhaye amasaha macye ngo abe yamaze kumwishyura. Esiteri yari agiye kugurisha igare rya Rulinda ngo abone uko yishyura Kibonke, gusa iryo gare Kadogo yamaze kuritwara avuga ko riri mu mitungo yasigiwe n'iwabo. Ku rundi ruhande, Rulinda yamaze kumenya ko yarozwe na Esiteri, aya makuru ngo Mukamana yayabwiwe na Rulinda ubwo yari yamusuye aho arembeye mu bitaro. Sebu ageze kure imyiteguro yo gutangiza akabari ke.

REBA HANO IGICE CYA 62 CYA FILIME SEBURIKOKO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND