RFL
Kigali

Amahugurwa yari agenewe abakinnyi ba Filime n’amakinamico yamaze gusubikwa

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:9/09/2016 12:26
0


Hari hashize igihe hari bamwe mu bakinnyi ba filime n’abakinnyi b’amakinamico bari bariyandikishije biteguye ko muri uku kwezi kwa Nzeri bazatangira amahugurwa ajyanye n’iyi myuga, amahugurwa byari biteganyijwe ko azatangwa n’umudage w’impuguke muri iyi mikino Oskar Meier, kuri ubu yamaze gusubikwa.



Ayo mahugurwa yari yateguwe agamije gufasha abari muri iyi myuga kongera ubumenyi no kurushaho gusobanukirwa ibijyanye n’iyi myuga yombi, byari biteganyijwe ko azatangwa n’umugabo w’umudage uzwi ku izina rya Oscar Meier w’icyamamare mu mikino y’amakinamico akinirwa imbere y’imbaga ndetse n’ibijyanye na Sinema.

Kuri ubu rero aya mahugurwa yari ategerejwe na benshi, yamaze gusubikwa ndetse ntihanatangazwa igihe ashobora kuzabera. Amakuru y'uko aya mahugurwa yasubitswe, yatangajwe na Mazimpaka Jones Kennedy umuhuzabikorwa w'ayo mahugurwa yari kuzatangwa n'umudage Oscar Meier.

Mazimpanka Jones Kennedy urimo gutegura aya mahugurwa niwe wemeje ko yamaze gusubikwa

Binyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook ya Mazimpaka Jones Kennedy ari nawe wari mu mirimo yo gutegura aya mahugurwa yagize ati,”Hello FRIENDLY EYE Muraho murakomeye? Nabamenyeshaga ko hagiye kuba impinduka gato, kuri schedule cyangwa gahunda y’amahugurwa ya acting (Film & Theatre) kubera ko ugomba kwigisha akiri mu kubitegurana na Leta ye aturukamo y’u Budage …ubwo rero murakomeza mwihangane.”

Uretse aya magambo yanditswe nta kindi gihe cyatangarijwe abagombaga kwitabira aya mahugurwa yari ateganyijwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND