RFL
Kigali

Amahugurwa ya Maisha Film Lab yasojwe kuri uyu wa 4, Benko Pruvier yegukana amahirwe yo gukora filime

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:6/08/2015 17:17
0


Amahugurwa yo kwandika filime yaberaga mu Rwanda ategurwa n’umuryango wa Maisha Film Lab yasojwe kuri uyu wa 4. Aya mahugurwa yari amaze iminsi 8 abera kuri Kwetu Film Institute akaba yasojwe n’igikorwa cyo guhabwa inyemezabumenyi ku bitabiriye amahugurwa ndetse no guhemba inkuru yatowe kugira ngo ikorwemo filime ngufi.



Muri iki gihe cy’iminsi 8, urubyiruko rw’inzozi rugizwe n’abasore 12 n’abakobwa 2 (aba bakaba bari 14 aho kuba 15 aho umwe yaje gusezera amahugurwa agitangira) rwigishijwe uburyo bw’umwuga bwo kwandika filime n’abarimu 4, barimo Kivu Ruhorahoza na Joel Karekezi b’abanyarwanda ndetse na Angella Emurwon waturutse muri Uganda na Natasha Likimani waturutse mu gihugu cya Kenya.

Ubwo amahugurwa yasozwaga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 4, nyuma yo gufata ubumenyi bwabafashije kunononsora inkuru za filime (scripts) zabo ngufi (z'iminota 10), haje gutorwa inkuru imwe yahawe igihembo cy’amadolari ya Amerika 5000 yo kuzayikora gitangwa n’ikigega cya Stitching DOEN, akaba yahawe Benko Pruvier ku nkuru ye yise “A Ride to the Coffin”.

Benko Pruvier yishimiye iki gihembo yegukanye, aho yatangarije Inyarwanda.com ko , “ubundi mu by’ukuri sinari niteze ko nabona aya mafaranga. Njyewe numvaga ubumenyi mbonye hano ari impamba ikomeye, ariko ubu mbonye aya mafaranga byantunguye cyane, nkaba nk’uko amategeko ya Maisha Film Lab abiteganya ngiye kuyakoramo filime yanjye, iyi ikaba ari intangiriro yanjye muri sinema.”

Pruvier Benko hagati ya (ibumoso) Fibby Kioria na Natasha Likimani ndetse na Kivu Ruhorahoza na Joel Karekezi (iburyo) wegukanye igihembo cyo gukora filime ngufi

Abitabiriye aya mahugurwa bemeza ko iyi minsi 8 bamaze muri aya mahugurwa bahungukiye byinshi bigiye kubafasha mu kwandika filime mu minsi iri imbere.

Emmanuel Noah Nturanyenabo avuga ko, “icyo nifuzaga muri Maisha Film Lab muri iyi minsi 8 narakibonye, nungukiyemo byinshi birimo ibice 3 bigize filime, n’ibindi.  Ubu nanjye ngiye kwandika filime zujuje ibyangombwa ndetse nshake n’ubushobozi bwo kuzikora.”

Abakobwa 2 bari bitabiriye aya mahugurwa, Sylvie Kuyisenga na Nicole Kamanzi bemeza ko ubuke bw’abakobwa muri uyu mwuga bukiri ikibazo, bakaba babona bituruka ku kuba benshi bagifite imyumvire y’uko sinema ari umwuga w’abagabo.

Sylvie Kuyisenga yagize ati, “kuba twari bake, ndetse no muri sinema muri rusange bakaba bakiri bake nkeka ko ari uko abenshi batamenya ko ayo mahirwe ahari. Nkabasaba ko bagira ubushake bwo kumenya aho amahirwe ari bakabasha kugerageza. ”

Nicole Kamanzi uvuga ko mbere y’uko aza muri aya mahugurwa yasaga nk’upfutse igitambaro mu maso ariko nyuma y’iyi minsi 8 kikaba cyamaze kuvaho akaba yabashije kunguka ubumenyi buzamufasha gutera imbere mu kwandika filime.  Aha yongeyeho ko, “sinema si abagabo cyangwa se abagore. Njye mbona hari benshi bagitegkereza ko sinema ari umwuga w’abagabo gusa, ariko siko bimeze. Abakobwa bagenzi banjye ndabasaba kwikuramo imitekerereze nk’iyo, impano ntireba ngo uri umugabo cyangwa umugore.”

Sylvie Kuyisenga (wa 2 iburyo) na Nicole Kamanzi (wa 2 ibumoso) nibo bakobwa bonyine bari muri aya mahugurwa. Aha hari mu gikorwa cyo gusoma script aho bari kumwe na Natasha Likimani (wa mbere ibumoso), Emmanuel Nturanyenabo (wa mbere iburyo), na Ganza Moise (hagati)

Abarimu batangaga ubumenyi muri aya mahugurwa bemeza ko u Rwanda rufite impano zizagirira akamaro u Rwanda mu minsi iri imbere. Umunyakenyakazi Natasha Likimani, akaba ari umwe mu banditsi ba filime bakomeye muri iki gihugu (Kenya) yagize ati, “iyi minsi 8 maranye n’abanditsi nabonye ko u Rwanda rufite impano. Mu Rwanda hari inkuru nziza uhereye kuzo nabonye muri aya mahugurwa. Ahasigaye ni ugushyiramo imbaraga mu kuzamura izi mpano kandi nibashyiramo imbaraga bazabigeraho.”

Joel Karekezi yemeza ko iyi minsi 8 yamaranye n’aba banditsi muri aya mahugurwa byari bimeze neza kuko hari ubumenyi batahanye batari bafite baza,  ariko, “imwe mu mbogamizi twahuye nazo nk’abarimu ni uko hari abataremeraga ibitekerezo bahabwa. Ugasanga niba mumaze kubonana ukamuha igitekerezo ku nkuru ye, ejo agarutse nta kintu yahinduyeho.”

Natasha Likimani, Kivu Ruhorahoza, Joel Karekezi (bari abarimu) ndetse na Fibby Kioria

Kivu Ruhorahoza yemeza ko imbogamizi yabonye muri aya mahugurwa yari ururimi, dore ko aya mahugurwa atangwa mu rurimi rw’icyongereza kandi uru rurimi rutari ruzwi neza na benshi mu bari bayitabiriye, aha akaba anaheraho atanga inama ku bantu biyumvamo impano zo kwandika ko bajya bakunda gusoma ndetse no kwiga izindi ndimi kuko bizabagirira akamaro ejo hazaza.

Fibby Kioria, akaba ariwe uhagarariye gahunda y’amahugurwa mu muryango wa Maisha Film Lab yabwiye Inyarwanda.com ko muri iyi minsi 8 bishimiye ko abayitabiriye hari aho bavuye n’aho bageze mu kwandika filime ari nayo ntego y’uyu muryango yo gufasha abantu kunguka ubumenyi muri sinema, bityo hakaba hakurikiyeho gutegura amahugurwa y’umwaka utaha.

Zimwe mu nama zagiye zihabwa abitabiriye aya mahugurwa harimo ijambo ryagiye rigarukwaho kenshi ko “kwandika ari urugendo, kandi kwandika ni uguhozaho” bityo abanditsi bakaba badakwiye kurambirwa gukomeza kwandika.

Ifoto y'urwibutso y'abitabiriye aya mahugurwa, abarimu ndetse n'ikipe ya Maisha Film Lab






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND