RFL
Kigali

Amahirwe yo kwitabira amahugurwa yo kwandika no kuyobora filime mu gihugu cya Misiri

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:10/12/2014 22:11
0


Luxor African Film Festival ni iserukiramuco rya sinema ribera mu mujyi wa Luxor mu gihugu cya Misiri. Mu bikorwa bibera muri iri serukiramuco hakaba harimo n’amahugurwa y’abanditsi n’abayobozi ba filime.



Nyuma y’amasezerano yasinywe hagati ya EAFN (East African Film Network) n’iserukiramuco rya Luxor buri gihugu mu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba  kizajya cyohereza abantu 2 mu mahugurwa, ibi bikaba ari mu rwego rwo kurushaho kuzamura sinema n’abayikora muri aka karere nk’uko Senga Tresor uhagarariye uyu muryango mu Rwanda yabitangarije Inyarwanda.com.

Senga Tresor uhagarariye u Rwanda muri EAFN (uyu wo hino). Aha yari mu nama ishyiraho uyu muryango

Ni ku nshuro ya 4 iri serukiramuco rigiye kuba, rikaba rizaba guhera tariki 11 kugera kuri 23 Werurwe 2015, bityo hakaba hifuzwa urubyiruko rw’abanyafurika bafite inzozi zo kuba abanditsi n’abayobozi ba filime mu mahugurwa azatangwa muri iri serukiramuco akazatangwa n’umunya-Ethiopia Haile Gerima.

Aya mahugurwa azaba afite intego yo kwiga uburyo bwo gukora filime nziza ku bushobozi bucye no mu gihe gito, azamara iminsi 10 maze ku mpera zayo abantu 15 bazaba bayitabiriye bakore filime buri wese izakorerwa mu mujyi wa Luxor.

Ibigenderwaho kugira ngo wemererwe kwitabira aya mahugurwa ni uko uba uri umunyafurika, uri munsi y’imyaka 30 (kugeza tariki ya mbere Mutarama 2015) ndetse nibura warabashije gukora filime 2, zaba filime-mpamo (documentaire), mpimbano (narrative), ingufi (short) cyangwa indende (feature).

Dossier yuzuye irimo urupapuro rwuzuye rusaba kujya muri aya mahugurwa (application form) ndetse na filime waba warakoze bigomba kuba byagejejwe ku muyobozi uhagarariye East African Film Network mu Rwanda, kuri email ariyo info@mashariki.rw bitarenze ku cyumweru tariki 13 Ukuboza, 2014. (KANDA HANO UBONE URUPAPURO RWO KUZUZA)

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND