Amahirwe muri sinema agenda yigaragaza ari menshi gusa akenshi bikunze kugaragara ko abanyarwanda batajya babasha kuyabona by’umwihariko, abera hanze y’igihugu, zimwe mu mpamvu zishyirwa mu majwi zikaba ko batabasha kumenya amakuru ayerekeyeho.
Nk’uko intego ya Inyarwanda.com ari uguteza imbere imyidagaduro mu Rwanda ari naho sinema ibarizwa, tuzajya tubashakishiriza ahantu hari amahirwe haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo bityo namwe mwigeragereze, dore ko bimwe mu bizamura uru ruganda ari amahirwe nk’aya aba agenda yigaragaza.
Umuryango wa MOFILM ufatanyije na Unilever washyizeho amahugurwa y’iminsi 3 ku bannyafurika bakora filime yiswe Academy for African Filmmakers ateganyijwe kuba mu kwezi k’ukuboza, akaba ateganyijwe kubera mu bihugu 3 aribyo Kenya, Nigeriya ndetse na Afurika y’epfo.
KANDA HANO UMENYE BYINSHI KURI AYA MAHUGURWA N’UBURYO WAKWIYANDIKISHA
Amahirwe masa!
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO