RFL
Kigali

Amahirwe ku bana bari hagati y'imyaka 11 na 16 yo kwitabira amahugurwa ya filime muri Kenya

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:13/11/2014 10:44
0


Ikigo cya “Lola Screen Kenya” gisanzwe gifasha abana kugera ku nzozi zabo zinyuranye mu buhanzi harimo sinema, itangazamakuru, ubugeni n’ibindi, cyateguye amahugurwa ku bijyanye no gufata amashusho ya filime (cinematography) ku bana bari hagati y’imyaka 11 na 16 y’amavuko.



Aya mahugurwa ateganyijwe kubera muri Kenya ateganyirijwe abana bari hagati y’imyaka 11 na 16 babarirwa mu bihugu byo muri aka karere ka Afurika y’uburasirazuba aribyo u Rwanda, Burundi, Kenya, Tanzaniya na Uganda bikaba binabarizwa mu ihuriro rihuza ibi bihugu mu bijyanye na sinema (East African Film Network) bakaba bazahugurwa ku bijyanye n’uburyo bwo gufata amashusho ya filime (cinematography).

Abana benshi bagiye bafashwa kugera ku nzozi zabo binyuze muri aya mahugurwa kuva 2006

Aya mahugurwa azabera ku kigo cy’abadage cya Goethe Institute mu mujyi wa Nairobi kuva tariki 7 kugeza tariki 12 z’ukwa 12, 2014, akaba azaba abaye ku nshuro ya 9 atewe inkunga na EAFN, EAC na GIZ.

Dore ibisabwa kugira ngo ubashe kuyitabira:

-Kuba uri mu kigero cy’imyaka yavuzwe haruguru (11-16);

-Kuba uri uwo muri kimwe muri ibi bihugu (Rwanda, Burundi, Kenya, Tanzaniya na Uganda);

-Kwandika ibaruwa usaba kujya muri aya mahugurwa, wivugaho, uvuga filime waba warakozemo, ndetse ukanavuga icyo ubona aya mahugurwa azagufasha;

-Kwandika umwandiko w’amagambo 1000 uvuga ku muryango wa Afurika y’uburasirazuba;

-Gutanga icyemezo cy’umubyeyi cyangwa se undi ukurera kigaragaza ko yaguhaye uburenganzira bwo kwitabira aya mahugurwa.

Dossier zuzuye zishyikirizwa uhagarariye iri huriro rya East African Film Network mu Rwanda, ariwe Senga Tresor, kuri address email: info@mashariki.rw cyangwa se bintresor@gmail.com ndetse ukohereza indi kopi kuri eastafricanfilmnetwork@gmail.com na director@lolakenyascreen.org bitarenze tariki 17 Ugushyingo 2014.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND