RFL
Kigali

Amahirwe ku bakobwa bakina filime yo kwiga I Lagos na Los Angeles

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:22/02/2015 12:34
0


Ku bufatanya na minisiteri ya Siporo n’umuco, Rwanda Filmmakers Federation iramenyesha abakobwa bose bakina filime mu Rwanda ko hari amahirwe yo kujya kwiga gukina filime by’umwuga mu iserukiramuco rya filime mu gihugu cya Nigeria na Leta zunze ubumwe za Amerika.



Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Rwanda Filmmakers Federation, iri rikaba ari ishyirahamwe ry’abakora sinema mu Rwanda, ibi bireba abakobwa gusa bari munsi y’imyaka 28 y’amavuko kandi bakaba bafite ibikorwa bamaze gukora (filime bakinnye zizwi hano mu Rwanda) ndetse azi ururimi rw’icyongereza.

Aya masomo yatewe inkunga n’iserukiramuco nyafurika mpuzamahanga rya filime (African International Film Festival), ribera muri Nigeriya aho bieganyijwe ko umukobwa uzahabwa aya mahirwe aziga imyaka 2 aho azatangirira amasomo I Lagos muri Nigeria akayasoreza I Los Angeles muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ni ku nkunga ya AFRIFF

Wumva ukeneye aya mahirwe, wakohereza incamke y’ubuzima bwawe n’ibikorwa wakoze (CV) byandikiwe umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abakinnyi ba filime Willy Ndahiro kuri email willyndahiro@gmail.com  cyangwa mur Federation kuri email rwandafilmfederation@gmail.com cyangwa bachahm2009@yahoo.fr tariki ntarengwa ikaba ari 25 z’uku kwezi saa sita z’amanywa.

Amahirwe masa!

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND