RFL
Kigali

Amagambo yagaragaye kuri Facebook ya Angelina Jolie ku bitero by’iterabwoba i Paris yateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:16/11/2015 13:04
10


Nyuma y’uko i Paris mu gihugu cy’ubufaranga habereye ibikorwa by’iterabwoba byahitanye abagera ku 128, hirya no hino ku isi bababajwe n’ibyo bikorwa ndetse benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza agahinda batewe n’ibyo bitero.



Mu cyumweru habayemo ibi bikorwa, ahandi hantu hanyuranye ku isi habaga ibindi bikorwa bisa nabyo, ariko abantu benshi ntibahitaho bahanga amaso Paris, ibintu bitagiye bivugwaho rumwe.

Kuri Page y’umukinnyikazi wa filime w’icyamamare Angelina Jolie hatambutse amagambo agaragaza ko ababajwe n’ibyabaye Paris ariko akagaya isi kuba iri guha agaciro ibyabaye Paris kurusha ibyabaye ahandi ku isi, aho avuga ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa Kisilamu wa ISIS byabaye i Beirut muri Liban.

Nk’uko Yahoo! Dukesha iyi nkuru ibigaragaza, kuri iyi Paji ya Angelina Jolie handitse amagambo kugeza ubu abantu bakaba bakomeje kwibaza niba ariwe wayavuze cyangwa ari umuntu wundi waba ukoresha iyi paji, dore ko iyi nkuru ya Yahoo! ifite umutwe ugira uti, “Ese Koko Angelina Jolie yaba ariwe wavuze ibi?”  

Did Angelina Jolie Really Say That?

Muri aya magambo y’icyongereza, tugenekereje mu Kinyarwanda, kuri iyi Paji ya Angelina Jolie handitse hati, “ Mu gihe buri wese ari kuvuga kuri #Paris nta n’umwe uvuga ku bitero bya ISIS muri Liban byabaye ejo hashize. Ndasabira ibihugu byombi.”

Aya magambo yazengurukijwe henshi mu buryo bw’ifoto yakaswe (screenshot), abantu bayavugaho mu buryo butandukanye, bamwe bamushima abandi bamugaya, ariko hakomeza kwibazwa niba ariwe wayatangaje dore ko amagambo aranga iyi Page (Page Description) agaragaza ko iyi ari Page y’abafana be. Agira ati, “Fan Page ya Angelina Jolie. Tunyuzaho ibyo tumusomaho mu bitangazamakuru, kimwe n’ibindi byamamare binyuranye. Ntitumuvugira.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gatsinzi 8 years ago
    gusa sintangajwe nibyo yavuze ahubwo biranyuze kuki turangamira i paris ahandi ntituhahe ibyabaye agaciro.
  • inconnu 8 years ago
    Ibyo n'ukuri kuki batavuga ibibera Palestine,syria,Afganistan ako bakababazwa nibyabereye I paris
  • dodo8 years ago
    yavuze ukuri!umunsi umwe wateje abantu ururondogoro ariko mubindi bihugu abantu barapfa burimunsi intambara zihorayo ntacyo bibabwiye kumunsi hapfa abangana iki?twarangiza ngo Paris ubuse ibiri kubera iburundi bo birabababaje?ariko twe twababaye hejuru yabantu bakitwifuriza ubukoroni.ahaa nzaba ndeba.
  • aka nine8 years ago
    Angelina jolie ndamushyigikiye rwo c yego birababaje ark banjye bareka gushaka kurutisha ubuzima bw'abantu bamwe ubw'abando ld twese twararmuye kimwe,Imana ibahe iruhuko ridashira
  • iradukunda Bruno8 years ago
    Jolie ninde wamugaya? Nabonye abantu benshi babajwe nibyabaye kubufaransa, nabonye amafoto menshi y'abantu mwibara ry'ubururu, umutuku, numweru. Yego nibyo koko birababaje. Ariko Nibaza niba aribo bantu bakwiriye kugirirwa imbabazi kuruta andi mahanga ari mw'isi? Ese ibyabaye ahandi ntibikwiye guhungabanya imitima y'abantu? Ishyano ryaguye ahandi nabo ryabaguyeho. Niba twibutse kwihanganisha amahanga, mureke dusubire inyuma duhere kubababaye mbere ndetse bagicyeneye guhumurizwa, muri rusange
  • 8 years ago
    ibyo yavuze nukuri pe! nabandi nabantu Mandi bava amaraso nkaya aba paris
  • safari Lambert8 years ago
    wowese wanditse iyi nkuru ubyumva gute? nicyo kibazo mpise nibaza nkurikije uko wabyanditse!! kubwange numva ibyo uyu mubyeyi yavuze niba ari nawe , ari ukuri we afata abantu kimwe, kuko ari uwiciwe iparis nuwiciwe iburundi cg ahandi kwisi bose nikimwe n'akarengane!!! kuki havugwa cyane abo muri bimwe mubihugu kandi abantu barimo kwicwa impande zisi?? !!!
  • Oba8 years ago
    Paris nicyi ariko kuburyo ihangayikisha abantu amaraso ameneka africa se nimake? birantangaza kubona abifata ngo pray for paris! I dn't mind!! N abo nibace mubyo birirwa bateza isi wenda byabaha isomo!!
  • Oba8 years ago
    Paris nicyi ariko kuburyo ihangayikisha abantu amaraso ameneka africa se nimake? birantangaza kubona abifata ngo pray for paris! I dn't mind!! N abo nibace mubyo birirwa bateza isi wenda byabaha isomo!!
  • cb8 years ago
    ubundi se? nyine,ahubwo njye ndumva ntakibazo ibyo Angelina yavuze biteye kuko bo baba bashaka kurutisha abantu abandi kandi sibyiza,ubuse guhera mu kwa kane mu BURUNDI abantu bazira ubusa nibwo babonye abantu barimo gupfa,aaapu njye i dont mind till they also mind





Inyarwanda BACKGROUND