Nyuma y’uko i Paris mu gihugu cy’ubufaranga habereye ibikorwa by’iterabwoba byahitanye abagera ku 128, hirya no hino ku isi bababajwe n’ibyo bikorwa ndetse benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza agahinda batewe n’ibyo bitero.
Mu cyumweru habayemo ibi bikorwa, ahandi hantu hanyuranye ku isi habaga ibindi bikorwa bisa nabyo, ariko abantu benshi ntibahitaho bahanga amaso Paris, ibintu bitagiye bivugwaho rumwe.
Kuri Page y’umukinnyikazi wa filime w’icyamamare Angelina Jolie hatambutse amagambo agaragaza ko ababajwe n’ibyabaye Paris ariko akagaya isi kuba iri guha agaciro ibyabaye Paris kurusha ibyabaye ahandi ku isi, aho avuga ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa Kisilamu wa ISIS byabaye i Beirut muri Liban.
Nk’uko Yahoo! Dukesha iyi nkuru ibigaragaza, kuri iyi Paji ya Angelina Jolie handitse amagambo kugeza ubu abantu bakaba bakomeje kwibaza niba ariwe wayavuze cyangwa ari umuntu wundi waba ukoresha iyi paji, dore ko iyi nkuru ya Yahoo! ifite umutwe ugira uti, “Ese Koko Angelina Jolie yaba ariwe wavuze ibi?”
Muri aya magambo y’icyongereza, tugenekereje mu Kinyarwanda, kuri iyi Paji ya Angelina Jolie handitse hati, “ Mu gihe buri wese ari kuvuga kuri #Paris nta n’umwe uvuga ku bitero bya ISIS muri Liban byabaye ejo hashize. Ndasabira ibihugu byombi.”
Aya magambo yazengurukijwe henshi mu buryo bw’ifoto yakaswe (screenshot), abantu bayavugaho mu buryo butandukanye, bamwe bamushima abandi bamugaya, ariko hakomeza kwibazwa niba ariwe wayatangaje dore ko amagambo aranga iyi Page (Page Description) agaragaza ko iyi ari Page y’abafana be. Agira ati, “Fan Page ya Angelina Jolie. Tunyuzaho ibyo tumusomaho mu bitangazamakuru, kimwe n’ibindi byamamare binyuranye. Ntitumuvugira.”
TANGA IGITECYEREZO