RFL
Kigali

Amag The Black abona izina Rukara azwiho muri Seburikoko rishobora gusibanganya andi yose asanzwe azwiho - DORE ICYO AGOMBA GUKORA

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:4/06/2015 9:50
0


Mu gihe filime y’uruhererekane ‘Seburikoko’ ikomeje gukundwa na benshi hirya no hino, umwe mu bakinnyi bayo Amani Hakizimana akaba asanzwe azwi mu muziki n’umuraperi Amag The Black abona izina akina yitwa ariryo Rukara rishobora gusibanganya andi yose ndetse harimo na Amag The Black.



Ibi biraterwa n’uburyo iri zina uyu musore ukina ari umujura wo mu giturage wamaze ibintu by’abaturage rikomeje kugenda ryigarurira benshi, ugasanga aho ageze henshi ntibakibuka ko ari Amag The Black bari basanzwe bazi mu muziki, ahubwo ugasanga bari kumwita rukara ibintu avuga ko bishobora kumugiraho ingaruka mu kandi kazi akora k’umuziki, ariko akaba atazatuma biba.

Rukara muri Seburikoko

Amag aragira ati: “ubu ahantu hose ngeze basigaye banyita rukara. Ubu rukara rirashaka kunsibira izina abantu bari basanzwe banziho, kandi nanjye sinatuma rukara risiba Amag The Black.”

Ese Amag The Black agiye guhagarika gukina filime kugira ngo izina rye ritazatwarwa n’andi?

Amag:  “Nabonye ko hari impact yindi bigomba kungiraho, kuko utamfana mu muziki yamfana muri filime bityo bose nkaba mpafite abakunzi. Ntabwo rero nahagarika gukina filime ngo kugira ngo rukara ridasiganganya Amag. Ubu biransaba imbaraga ku mpande zombi. Niba nka Rukara bambwiye ngo ndware igicuri nkakirwara, ndetse no mu muziki niba ngomba kuririmba ahantu nkaharirimba, gutyo gutyo. Nkagerageza gushyira ingufu ahantu hose nkacanganya.”

REBA INCAMAKE ZA SEBURIKOKO

Amag the Black avuga ko gukina ari Rukara w’umujura wo mu giturage ndetse asa nabi ntacyo bimutwaye, aho avuga ko iteka iyo ukora ikintu ukunze kandi wishimiye nta kibazo. “kuba nkina ndi rukara bitandukanye cyane n’iby’umuziki. Carriere yose ninjiyemo icyo insabye nicyo nkora. Abantu biremereza sindimo. Hariya nkina ndi rukara, no mu muziki nkakora kwa kundi.” Aha yasubizaga ikibazo cy’uburyo nk’umuhanzi ukunzwe yibona iyo ari gukina filme ari umujura wo mu cyaro, kandi usa nabi mu gihe hari benshi batinya kubikina ngo abakunzi babo mu muziki batazababona ukundi.

Ubwo yabazwaga aho akura impano yo gukina filime, Amag the Black yagize ati:

“Ibyo wabibaza Imana!”

AMAG THE BLACK NTIYICAYE: REBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TWARAYARANGIJE' AHERUTSE GUSHYIRA HANZE

Twabibutsa ko kuri ubu flime Seburikoko iri guca kuri televiziyo y’u Rwanda buri wa mbere no kuwa 4 saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu z’umugoroba (18:45), ndetse uduce twanyuzeho mu cyumweru tukaba twongera gucaho kuwa 6 kuva saa sita z’amanywa.

Iyi filime kandi iranacuruzwa ku isoko aho uyisanga muri African Movie Market ahazwi nko kwa Mapendo mu gikari cyo kwa Rubangura, ndetse kandi ukaba wayisanga aho usanzwe ugurira filime mu gihugu hose, ariko hatari kwa DJ uyiguha kuri Flash Disk kuko iyo ni piratage. Urasabwa kugura DVD y’umwimerere mu rwego rwo gutanga umusanzu mu kubaka sinema nyarwanda kuko ayo mafaranga uha DJ ntacyo amarira abakoze filime kandi bayikora kugira ngo bunguke bityo ejo bazongere bagukorere indi filime nziza. Ese ni uyaha DJ, ejo azakurahe ayo indi yo kuguha mu gihe abayikoze bazaba bahombye?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND