RFL
Kigali

Ahazaza ha A Thousand Hills Academy Awards mu rujijo rukomeye

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:3/05/2016 12:50
0


A Thousand Hills Academy Awards ni bimwe mu bihembo byatangwaga muri sinema nyarwanda, byashinzwe na bamwe mu bakora umwuga wa sinema.



Bwa mbere byatanzwe mu 2014, byongera gutangwa mu 2015 bikaba byarabaga mu kwezi kwa Werurwe (ukwa 3) aho hahembwaga filime nziza n’abakora umwuga wa sinema bahize abandi binyuze mu bikorwa bakoze muri uwo mwuga.

Ibi bihembo byatangijwe n’abanyamuryango bagera kuri 17 bagiye batanga umugabane ugera ku bihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda (100.000frw) kuri buri muntu. Kuri ubu rero bikaba biri guca amarenga byerekana ko byaba bigiye kuba amateka bitewe n’ubwumvikane buke buri hagati y’abayobozi n’abanyamuryango babitegura.

Ku ikubitiro, kubura kw’inyungu zagiye zizezwa abanyamuryango kugeza n’aho ubu batazi irengero ry’imigabane batanze kuko kuva batanga iyi migabane hamaze gutangwa ibihembo inshuro ebyiri ariko muri izi nshuro zose hakaba nta munyamuryango n’umwe wigeze ahabwa raporo y’ibyo bamaze kugeraho cyangwa ibyakozwe nyuma yibikorwa byose bamaze gukora, ni kimwe mu bishyirwa mu majwi kuba byaba bigiye kuba intandaro.

Inyarwanda.com yaganiriye n’abayobozi ndetse n’abanyamuryango, ariko ku ruhande rw’abayobozi bakaba bemeza ko nta kibazo gihari, nyamara ku ruhande rw’abanyamigabane siko bo babibona kuko bo kugeza iyi saha bavuga ko bari mu gihirahiro nk’abantu bashoye imari yabo batamenye irengero ryayo.

Tuganira  n’umunyamabanga mukuru  wa A Thousand Hills Academy Awards, Harerimana Ahmed ndetse na Habyarimana Charles wungirije umuyobozi mukuru Theogene Bizimana kuri ubu utari mu Rwanda, bose bavuga ko bateganya gukora inama bagatora umuyobozi mukuru kuko uwari usanzwe ariho adahari kandi bakaba ntacyo bakora adahari, ndetse bakaba bemeza ko nta kabuza nyuma yo kubona umuyobozi mushya bazongera gutegura ibi bihembo, bikazaba ku nshuro ya 3.

Charles Habyarimana (ibumoso), ari kumwe na Tresor Senga (wayoboye ibi bihembo bwa mbere) mu muhango wo kubitanga ku nshuro ya 2

Naho ku ruhande rw’uko ntacyo bamenyesha abanyamuryango ku bijyanye n’imigabane batanze,  Ahmed yagize ati, ”ntabwo twigeze twanga kubaha raporo y’ibyakozwe ahubwo umwaka wa mbere twagize umuyobozi mukuru ariwe Senga Tresor aragenda ubwo turwana no gushaka gutora undi naho aho agiriyeho nawe nta wuhari ubu yaragiye dushaka gutora undi gahunda zose zikabona gukomeza harimo no kongera gutanga ibihembo.“

Tumubajije ku kijyanye no kuba komite yasigaye yagira icyo ikora igihe perezida adahari,  yatubwiye ko mu mategeko bafite bidashoboka. Icyakorwa cyose cyakorwa hari umuyobozi mukuru ari nayo mpamvu barimo gutegura inama izatorerwamo umusimbura.

Naho tubajije bamwe mu banyamuryango kuri ubu bagaragaza akababaro bafite ndetse n’ibyo batishimiye kugeza aya magingo, usanga abenshi bifuza ko basubizwa imigabane yabo ariko harimo n’abifuza ko bakwerekwa raporo y’ibyakozwe bakabona kumenya niba byakomeza cg bitakomeza kuguma mu bategura ibi bihembo bitewe n’uko babibona.

Munyawera Augustin, umwe mu bashoramari (producer) wa filime nyarwanda nawe washoyemo amafaranga  kimwe n’abandi ,yagize ati, ”ubundi bajya gushinga iyi company dore ko ariko navuga baraduhamagaje batwereka buri munyamuryango watanze imigabane inyungu yazajya abona igihe yaba ashoyemo imari. Ibyo twarabyumvise twumva ni byiza ndetse tunatanga imigabane bavugaga kuko batwerekaga inyungu zizabonekamo ariko kugeza ubu n’iyo wasaba umugabane ntawo wabona, uretse n’inyungu. Si ibyo gusa kuko kuri ubu n’ikindi kibazo dufite ni uko mu batanze imigabane uretse abayobozi nta wundi wanditse ku byangombwa. Ni ukuvuga ko n’ubundi banashatse batwihakana. Ikindi ni uko kugeza ubu nta wadusobanuriye niba twarahombye cg twarungutse dore ko n’iyo tugiye mu nama  usanga batubwira ko nta muyobozi uhari kuko imwe iraba iy’ubutaha ugasanga umuyobozi yaragiye kandi njye nkeka ko na komite yahaba ikatubwira. Ntago nibaza ukuntu umuntu umwe yabura ibintu bigahagarara, kandi abandi bahari. Sibyo gusa kuko kugeza iyi saha turi mugihirahiro bitewe n’imigabane twatanze tutazi niba yarungutse cyangwa yarahombye.”

Munyawera

Munyawera Augustin

Ibi byatumye dushakisha Uwamahoro Antoinette ariwe mubitsi w’iyi company, tumubajije ku bijyanye n’imari ashinzwe, we yagize ati, “Ku bijyanye na A Thousand nta makuru naguhaho, ntabwo nemerewe gutanga amakuru yayo.”

Tugarutse mu mateka ya A Thousand Hills Academy Awards, si ubwa mbere havuzwemo ibibazo byagiye bigira ingaruka ku mikorere yayo. Bwa mbere, nyuma y’uko bishinzwe n’aba banyamuryango twavuze haruguru, bikayoborwa na Senga Tresor; yaje kwikuramo ashinga iserukiramuco rya Mashariki African Film Festival ndetse bitera impagarara cyane aho abanyamuryango yasize bamushinjaga kubona ateye imbere kuko yari amaze kuba umuyobozi uhagarariye East African Film Network mu Rwanda akabikata agashinga iserukiramuco rye.

Ibi byatumye bamwe mu banyamuryango bashaka kugumura abakora sinema mu Rwanda ngo ntibitabire inama yo gusobanura imikorere y’umuryango wa East African Film Network yabereye mu cyumba cy’inama cya minisiteri ya Siporo n’umuco, tariki 30 Mutarama 2015, aho mu gihe iyi nama yategurwaga, abashoramari ba filime mu Rwanda bayobowe na Ahmed Harerimana bayirwanyije, binyuze ku mbuga nkoranyambaga n’ubutumwa bwohererezanywaga hagati y’abantu banyuranye, binyuze kuri Whatsapp.

EAFN

Tariki 30 Mutarama 2015, ubwo Tresor yasobanuraga ibya EAFN

Iki kibazo cyo kutumvikana cyaturutse ahanini ku iremwa ry’iserukiramuco rishya ariryo rya Mashariki African Film Festival ryari rigiye kuba bwa mbere mu kwezi  kwa 3, rikaba ryarashinzwe na Senga Tresor wari usanzwe ayobora Thousand Hills Academy Awards.

Ubwo iki kibazo cyagarukwagaho n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com muri iyi nama aho yabazaga ku butumwa bwatanzwe n’abahuriye mu muryango wa Rwanda Film Producers Union buhamagarira abantu kutitabira iyi nama yari yateguwe na Tresor, Tresor yavuze ko ababikoze ari abantu batarasobanukirwa n’iki gitekerezo kuko kikiri gishya.

Aha Tresor yagize ati: “ni ibintu bisanzwe bizwi ku banyarwanda, iyo ikintu kirwanyijwe burya ntibizakubabaze ni uko abakirwanya baba bakibonamo imbaraga. Buri gihe iyo abantu bakibona igitekerezo gishya bagerageza kukirwanya, ariko nyuma iyo baje kucyumva baraceceka.”

Ahmed Harerimana ukuriye aba bashoramari barwanyije iki gitekerezo avuga kuri ubu butumwa batanze bugumura abantu yagize ati: “bavandimwe ba-filmmakers bagenzi bange, ntabwo ndi kurwanya East African Film Network, Mashariki cyangwa Tresor, ndetse nta n’ubwo nshaka gusubiza sinema nyarwanda inyuma. Impamvu twatanze buriya butumwa kwari ukugira ngo abantu babivugeho. Twe impamvu twakoze biriya, ni uko Tresor ajya guhagararira u Rwanda muri EAFN, hari ibintu yari yemerewe gukora bijyanye n’imikorere yawo ariko we abihindura ukundi. Ntabwo EAFN yategetse Tresor kurema Mashariki African Film Festival, ahubwo yamutegetse ko yatanga urutonde rw’amaserukiramuco ari mu gihugu, kugira ngo inkunga itangwa na EAFN ni iza igende igera kuri bose. Mu by’ukuri uburyo byari kugenda, kwari uko niba uyu mwaka hafashijwe iserukiramuco runaka mu Rwanda, umwaka utaha inkunga igera no ku rindi serukiramuco gutyo gutyo bikazenguruka, ariko Tresor yahise afata iyo nkunga yose ayishyira muri Mashariki ye.”

EAFN

Ahmed Harerimana muri iyi nama, avuga ibyanditswe hejuru

Willy Ndahiro wari uyoboye A Thousand Hills Academy Awards nyuma y'uko Tresor yeguye

Nyuma y’uko ikibazo cyari hagati y’aba bagabo kirangiye ndetse hakanatorwa umusimbura, ariwe Willy Ndahiro wahise afata A Thousand Hills Academy Awards mu ntoki ze, nabwo ibi bibazo byo kutumvikana hagati mu buyobozi ntibyahagaze dore ko atamaze 2 ku buyobozi yahise asimbuzwa undi muyobozi hatorwa Theo Bizimana. Ni ukuvuga ko mu gihe cy’imyaka 2 gusa, iki gikorwa cyari kimaze kuyoborwa n’abayobozi 3, ndetse hakaba ku mwaka wa 3 hari gushakishwa undi uzaba ubaye uwa 4; mu gihe manda y’umuyobozi ari imyaka 5.

Ese ahazaza ha A Thousand Hills Academy Awards ni ahahe?

Ben Claude






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND