RFL
Kigali

AGACUBE BARBER SHOP-Filime y'uruhererekane nshya igiye guca kuri televiziyo mu Rwanda

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:5/11/2014 13:52
2


Uko sinema nyarwanda igenda itera imbere, ni nako ibitekerezo bishya bigenda byiyongera, kuri ubu hakaba hari indi filime y’uruhererekane yiyongereye kuri nke zacaga kuri televiziyo ikaba igiye kujya ica kuti TV 10.



Iyi filime iri mu bwoko bwa filime zisekeje (Sitcom) yanditswe ikanayoborwa na Niyoyita Roger ivuga utuntu dusekeje tubera mu ma salon de coiffure anyuranye, hakaba ari naho havuye iri zina AGACUBE BARBER SHOP (Salon de coiffure AGACUBE).

Agacube Barber Shop, i indi filime y'uruhererekane ije mu Rwanda

Agace ka mbere k’iyi filime nk’uko Roger yabitangarije Inyarwanda.com kazacaho bwa mbere kuri uyu wa 6 ku isaha ya saa mbiri z’ijoro kuri TV 10, ikazajya inanyuzwaho buri wa 6 (ni ukuvuga inshuro 1 mu cyumweru), aho agace kamara iminota 30.

REBA INCAMAKE Z'IYI FILIME

Iyi filime yatunganyirijwe muri Ol Wonders Production igaragaramo umukinnyi uzwi nka Vibration wamenyekanye muri filime nka Serwakira,… hakaba harimo n’abandi bakinnyi bashya batari basanzwe bazwi muri sinema nyarwanda.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • imanirumva ismael9 years ago
    turayikeneye vuba
  • aubin mugabe8 years ago
    ni hehe twayireba online!??





Inyarwanda BACKGROUND