Uko sinema nyarwanda igenda itera imbere, ni nako ibitekerezo bishya bigenda byiyongera, kuri ubu hakaba hari indi filime y’uruhererekane yiyongereye kuri nke zacaga kuri televiziyo ikaba igiye kujya ica kuti TV 10.
Iyi filime iri mu bwoko bwa filime zisekeje (Sitcom) yanditswe ikanayoborwa na Niyoyita Roger ivuga utuntu dusekeje tubera mu ma salon de coiffure anyuranye, hakaba ari naho havuye iri zina AGACUBE BARBER SHOP (Salon de coiffure AGACUBE).
Agacube Barber Shop, i indi filime y'uruhererekane ije mu Rwanda
Agace ka mbere k’iyi filime nk’uko Roger yabitangarije Inyarwanda.com kazacaho bwa mbere kuri uyu wa 6 ku isaha ya saa mbiri z’ijoro kuri TV 10, ikazajya inanyuzwaho buri wa 6 (ni ukuvuga inshuro 1 mu cyumweru), aho agace kamara iminota 30.
Iyi filime yatunganyirijwe muri Ol Wonders Production igaragaramo umukinnyi uzwi nka Vibration wamenyekanye muri filime nka Serwakira,… hakaba harimo n’abandi bakinnyi bashya batari basanzwe bazwi muri sinema nyarwanda.
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO