RFL
Kigali

Agace ka 9 ka Filime Seburikoko ubu ushobora kukareba kuri YouTube

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:18/10/2016 16:32
1


Nkuko Afrifame Pictures yabasezeranyije kujya ibagezaho agace ka filime y’uruhererekane Seburikoko buri wa mbere, ubu ushobora gukurikirana agace 9 k’iyi filime kasohotse kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Ukwakira 2016. Aka gace niko gakurikira agace ka 8 twari twabagejejeho kuwa mbere ushize.



Seburikoko ni filime y’uruhererekane ikorwa na Afrifame Pictures ikaba inyuzwa kuri Televiziyo y’u Rwanda. Benshi mu banyarwanda, cyane baba hanze y'u Rwanda (Diaspora) batabasha gukurikirana iyi filime kuri iyi Televiziyo bagiye basaba ko yajya ishyirwa no ku rubuga rwa YouTube.

Nyuma y'ubwo busabe bw'abakunzi bayo, ubu ushobora kureba iyi filime yatangiye gushyirwa kuri uru rubuga rwa YouTube, kugeza ubu hamaze kujyaho uduce tugera ku 8. Kuri uyu wa mbere hakaba hamaze kongerwaho agace gakurikiye ariko ka 9.

Amag The Black (Rukara) nawe ni umwe mu bakomeje kugaragara muri iyi filime

Uretse gukurikira iyi filime kuri uru rubuga ushobora no kuyikurikira kuri televiziyo y’u Rwanda, buri wa mbere na buri wa Kane guhera Saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu z'umugoroba (18h:45’) no kuwa gatandatu aho utu duce twose twongera kunyuraho guhera Saa Sita zuzuye z’amanywa (12h:00’).

Reba hano agace ka 9 ka Filime Seburikoko


Naho kuwa mbere ubwo tuzabagezaho agace k’iyi filime ka 10. Kanda Like kuri paje ya Fecebook y’iyi filime Seburikoko ubashe kujya ukurikirana amakuru yayo ya buri munsi, harimo uduce dushya twasohotse, amafoto y’abakinnyi n’ibindi. KANDA HANO 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ngabo7 years ago
    Byiza cyane. Mukomeze mudukumbuze ibyiwacu twebwe abanyarwanda dutuye mu mahanga. Ahubwo mwongere uduce muduha mu cyumweru. Inyarwanda, keep it up !!! Turabemera





Inyarwanda BACKGROUND