RFL
Kigali

Abitabiriye imurikwa rya filime BUTORWA, baguze iyi filime mu buryo butari busanzwe

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:20/04/2015 12:00
0


Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru nibwo muri City Lounge herekanwe filime BUTORWA ya Muniru Habiyakare, igikorwa cyari kitabiriwe n’abantu benshi ndetse hakaba haguzwe iyi filime mu buryo budasanzwe.



Nyuma y’uko abantu bari bitabiriye iki gikorwa barebye iyi filime bakanyurwa, mu rwego rwo gushyigikira iyi filime kuri ubu itarajya ku isoko bahise bayigura n’ubwo abayiguze bose nta watahanye DVD yabashije kwishyurira.

Amafaranga yose hamwe yabashije kwishyurwa izi DVD n’abantu batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa ni ibihumbi Magana atatu na cumi na bitanu y’u Rwanda (315,000 FRW), aho hari abaguze DVD imwe kugeza ku mafaranga 50,000 y’u Rwanda.

Abari bitabiriye uyu muhango bari benshi. PHOTO: Rwandacinema.com

Ubwo Inyarwanda.com yaganiraga na Muniru Habiyakare wakoze iyi filime, yadutangarije ko yashimishijwe cyane n’uburyo abantu bari bitabiriye iki gikorwa ku bwinshi ndetse n’uburyo bakiriye iyi filime dore ko ari filime yanditse mu buryo butamenyerewe mu zindi filime nyarwanda aho hagaragaramo kwifashisha imibyinire y’intore za Kinyarwanda mu kwirwanaho.

Butorwa

Iyi filime yari muri filime 2 rukumbi z’abanyarwanda (yo na Umutoma ya John Kwezi) zatoranyijwe mu iserukiramuco rya Mashariki African Film Festival uyu mwaka mu kiciro cy’izihatanira igihembo cya filime ndende ku rwego mpuzamahanga cyaje gutwarwa na Virgem Margarida, Muniru arateganya kuyishyira ku isoko ndetse no gukomeza kuyishyira mu maserukiramuco mpuzamahanga gusa kuri ubu ntabwo arashyiraho uburyo n’igihe izagerera ku isoko.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND