RFL
Kigali

Abifuza kwitabira amahugurwa yo kwandika filime mu iserukiramuco rya filime za Gikirisitu baracyafite amahirwe

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:27/10/2015 13:40
2


Kugeza ubu imirimo yo kwitegura iserukiramuco rya filime za Gikirisitu (Rwanda Christian Film Festival) irarimbanyije dore ko habura igihe kitarenze ibyumweru 2 iri serukiramuco ry’iminsi 7 rigenewe filime z’amashusho y’indirimbo bya Gikirisitu rigatangira.



Kuri ubu kwakira filime byarangiranye na tariki 20 Ukwakira, ariko nk’uko abategura iri serukiramuco babivuga igikorwa cyo kwiyandikisha ku bazitabira amahugurwa yo kwandika filime cyo kiracyakomeje kikaba kizarangira tariki 30 z’uku kwezi. Sura www.rwandacff.com ubashe kubona aho wiyandikishiriza n'amabwiriza uhabwa.

Chris Mwungura utegura iri serukiramuco yabwiye Inyarwanda.com ko bakiriye filime 27 zoherejwe muri iri serukiramuco rizatangira tariki 15 rikarangira tariki 22 Ugushyingo, kuri ubu bakaba bari mu bikorwa byo gutoranya izizemererwa kwitabira iserukiramuco rifite insanganyamatsiko igira iti, "hindura inzozi zawe mo ukuri".






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • janvier8 years ago
    ibibintu nibyiza ariko buriteka mubitangaza ukobitoroheye abasomyi.none c gusjyiraho number umuntu yahamagara akabaza mbere yibyobyose mubamwavuze ni ikibazo koko?mujyemugeragezakorihereza rubanda nyamwinso
  • djihadneymar8 years ago
    turabashyigikiye





Inyarwanda BACKGROUND