RFL
Kigali

Abashaka kwitabira ibirori byo gusoza Rwanda Christian Film Festival bashyizwe igorora

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:21/11/2014 11:32
0


Mu gihe biteganyijwe ko kuri iki cyumweru aribwo hazasozwa iserukiramuco nyarwanda rya filime za gikristo,abategura iri serukiramuco baratangaza ko kwinjira mu birori byo gusoza iri serukiramuco ari ubuntu.



rcff

Iri serukiramuco ryafunguwe ku mugaragaro tariki ya 16/11/2014

Nyuma y’icyumweru hirya no hino mu Rwanda habera ibikorwa bitandukanye bijyanye n’iserukiramuco nyarwanda rya filime za gikristo(Rwanda Christian Film Festival) birimo n’amahugurwa ku bijyanye na sinema,kwerekana filime zihatanira ibihembo, biteganyijwe ko kuri iki cyumweru tariki ya 23/12/2014 aribwo hazaba ibirori byo gusoza ku mugaragaro iri serukiramuco,umuhango uzabera mu nzu mbera byombi y’ikigo cya Rwanda revenue authority iherereye ku Kimihurura ahazwi ku izina ryo ku kabindi.

rcff

Rwanda Christian Filime Festival iri kuba ku nshuro yayo ya gatatu

rcff

Chris Mwungura utegura aya marushanwa ari kumwe na Bwana Lauren Makuza umuyobozi ushinzwe umuco muri ministeri y'umuco na siporo

rcff

rcff

rcff

Muri iri serukiramuco hanabera amahugurwa ku bijyanye na sinema

Mu kiganiro twagiranye na Chris Mwungura, umuyobozi wa Rwanda Christian Film Festival yadutangarije ko muri ibi birori bizatangira ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice(17h30) hazabamo ibikorwa bitandukanye birimo gutanga ibihembo kuri filime zitwaye neza kurusha izindi ,indirimbo z’amashusho,ndetse hanatangwe impamyabumenyi ku bitabiriye amahugurwa kuri sinema.Si ibi gusa kuko hazanaba igikorwa cyo kunyura kuri tapi itukura kizwi ku izina rya “Red Carpet.”

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND