RFL
Kigali

Abayobora filime (Directors) bamaze gufungura ihuriro ryabo no gushyiraho ubuyobozi

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:26/06/2016 19:44
3


kuri iki cyumweru taliki ya 26 Kamena 2016 nibwo ku bufatanye n’urugaga nyarwanda rwa Sinema hashinzwe ihuriro ry’abayobora filime, banatora abayobozi bagomba kubahagararira muri iri huriro.



Iyi nama yatangijwe inayoborwa n’Umunyamabanga mukuru w’Urugaga Nyarwanda rwa Sinema ari nawe wari uhagarariye uru rugaga ,Bwana Harerimana Ahmed. Mu ijambo rye yashimiye abaje mu nama bose agira ati, «Ndashimira byimazeyo uburyo mwaje kwifatanya natwe kugira ngo dukingure tunatangize kumugaragaro Ihuriro rya RWANDA FILM DIRECTORS UNION.Iri huriro rikaba rifite intego zikurikira ari zo: 

Guteza imbere ubumenyi mu mitunganyirizwe ya film mu Rwanda hakorwa amahugurwa n‘ingendoshuri.

Gushyiraho umurongo ngenderwaho mu gutangira gukora film,mu ishyirwa ahagaragara no mu ishyirwa ku isoko rya yo.

Gushyiraho uburyo bunoze bwo kurwanya Piratages/Piraces

Kwitabira amarushanwa anyuranye ya sinema yo mu Rwanda n‘ayo mu mahanga

Gukorana n‘andi mahuriro ya Sinema mu Rwanda.

Kugena ibikorwa birambye by’iterambere rusange ry’abanyamuryango.

Gukorana neza n’inzego bwite za Leta zifite aho zihuriye n’ibikorwa ndangamuco no gushaka abafatanyabikorwa bo muri urwo rwego.

Umuyobozi w’Inama yakomeje asobanurira abaje mu nama ko Ihuriro rya Sinema rya RWANDA FILM DIRECTORS UNION ryavutse kugira ngo rice akajagari karangwa mu ikorwa rya za filimi mu Rwanda agira ati,“Hashize imyaka itandatu dukorera mu kajagari,ugasanga buri wese arakora filimi uko abyumva,akazisohora uko abyumba,akanazigurisha uko abyumba atita ku mahame shingiro akwiye kuranga umwuga wa sinema muri rusange ndetse atanita no ku mahame y’ibanze aranga Rwiyemezamirimo w’umwuga.Ikindi tumaze iyo myaka yose nta mategeko afatika tugenderaho.Bityo,dushingiye ku itegeko no 04/2012 ryo kuwa 17/02/1012 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango nyarwanda itari iya Leta,njye nkaba narafashe icyemezo cyo kubishyira mu bikorwa nk’uko amategeko abidusaba.“

Yakomeje agira ati,“Nitumara kugira amategeko n’umurongo ngenderwaho uturanga,ingorane duhura na zo zatangiye kuba urucantege kuri bamwe muri bagenzi bacu zizavaho maze umwuga wacu ukorwe mu buryo buboneye kandi buhesha agaciro abawurimo.Hazashyirwaho gahunda z’imikorere zinogeye abanyamuryango kugira ngo ibyo bakora bibagirire akabaro.

Tugiye gushak ikiranga ntego kigendanye n’Ihuriro rya Sinema rya RWANDA FILM DIRECTORS UNION (RFDU) ndetse dutegura n’amategeko shingiro atugenga (SITATI).

Tumaze kubagezaho igitekerezo twagize,mwarabishimye muranabishyigikira,nanjye bintera umwete wo gukomeza icyo gikorwa.

Ni muri iryo hura ry’abanyamuryango ba RWANDA FILM DIRECTORS UNION haje kuvuka igitekerezo cyo gutegura inama Rusange y’Abanyamuryango kugira ngo twese duhurire hamwe twungurane ibitekerezo,tugire ibyo twemeza ndetse tunafate n’imyanzuro.Namenyesheje abanyamuryango ko twaterana, none uyu munsi twateranye.Nkaba nongeye kubashimira ubufatanye n’umurava mwagaragaje,nizera ko tuza kugera kuri byinshi muri iyi Nama.

Umuyobozi w’inama yangeye ati:Nongeye kubashimira icyizere mwangiriye cyo kuyobora iyi nama nyuma y’uko Umuyobozi wa gahunda yabanje kubasaba kwitoramo ubayobora muri iyi nama,murakoze.“

Nyuma y’iri jambo hakurikiyeho kwibwirana kw’abaraho nabyo byakurikiwe no gutora abayobozi b’iri huriro aho batowe ku buryo bukurikira:

Bamwe mubagize komite nyobozi y'iri huriro bagizwe na Dusabimana Israel wambaye ikote ari hagati k'uruhande rwe hari willy Ndahiro iburyo ariwe umwugirije na Gakwaya Celestin ibumoso bwe wabaye umunyamabanga 

Perezida yabaye DUSABIMANA Israel

Visi Perezida aba NDAHIRO Willy

Umunyamabanga  aba GAKWAYA UWINTIJE Celestin

Umubitsi aba KWEZI Jean

Nyuma yo gutora ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro rya Sinema rya RWANDA FILM DIRECTORS UNION (RFDU),hakurikiyeho urwego rwo gukemura amakimbirane yaramuka avutse mu Muryango nk’uko bitegenywa n’ingingo ya 21 y’aya mategeko ;hakaba hatowe aba bakurikira :

Abajyanama :

KAREKEZI Joel

SESONGA Poupoune

NDACYAYISABA Jean Pierre

Abakemura mpaka hatorwa :

MUTIGANDA Janvier

NTAKIRUTIMANA Ibrahim

KAMOSO Cubin

 

Bamwe mu bayobozi ba Filime nyarwanda bitabiriye iyi nama

Iyi nama yasojwe n’amajambo ya bamwe mubayobozi batowe aho bose wasangaga bahuriza mu kwemeza ko bagiye gukorana imbaraga bakagera kuri byinshi nk’ihuriro rishya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Clara7 years ago
    Birasa nabi none nta genda mugira.
  • ariyasi7 years ago
    Ntamugore mbonamo mwihariye ubuyobozi
  • Murebwayire Jackline7 years ago
    Nibyiza cyane bizajya bidufasha ariko Ariyasi afite ikibazo sinzi abagore ko twiyizi ko tugira ubunebwe nokutita kubintu ubu urabona haruwaje munama? Niyompamvu ntawayobora ntawumuzi atanaje munama We have to change women 'Merci





Inyarwanda BACKGROUND