RFL
Kigali

Abategura iserukiramuco rya filime za Gikirisitu barasaba abakora filime mu Rwanda kutibagirwa n’iza Gikirisitu

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:18/06/2015 14:39
1


Mu gihe imyiteguro y’iserukiramuco rya filime za Gikirisitu mu Rwanda ikomeje, abategura iri serukiramuco bafite ikibazo cya filime zitabira iri serukiramuco cyane ko mu Rwanda hakiri ikibazo cya filime ncye zo muri ubu bwoko kandi arizo iri serukiramuco ryerekana gusa.



Chris R. Mwungura umuyobozi wa Rwanda Christian Film Festival, avuga ku myiteguro y’umwaka wa 4 w’iri serukiramuco risanzwe riba mu kwezi kwa 11 buri mwaka,  yadutangarije ko mu minsi iri imbere bagiye gutangira kwakira filime ndetse no kwandika abifuza gukurikirana amahugurwa mu bya sinema haba abayisanzwemo cg abifuza kwinjira muri uyu mwuga, asanzwe abera muriri serukiramuco.

Chris Mwungura, umuyobozi wa RCFF (hagati)  mu iserukiramuco ry'umwaka ushize 

Chris ariko avuga ko kugeza ubu ikibazo iri serukiramuco rifite gikomeye ari uko filime za Gikirisitu ari nazo iri serukiramuco ryakira gusa zikiri hasi mu Rwanda bityo bikaba bituma usanga filime nyinshi ziba ziganjemo ziba ari iziturutse mu bihugu by’amahanga, akaba anaheraho asaba abakora sinema mu Rwanda kwitabira gukora izi filime cyane ko uretse kuba ari filime zigisha ubutumwa bwiza, ari na filime zikundwa na benshi.

 Chris yakomeje atangariza Inyarwanda.com ko kohereza film  yawe mu iserukiramico rya RCFF 2015 bizajya bikorwa kuri interineti  ku rubuga rw’iri serukiramuco ruzafungurwa vuba, naho ku badashoboye gukoresha ubwo buryo nabo bakaba bazahabwa urupapuro rwo kuzuza, ibi byose bikazatangira mu kwezi kwa Nyakanga.

 

Muri iri serukiramuco herekanirwamo filime hakanatangirwamo amahugurwa ya sinema

Twabamenyesha ko kandi muri iri serukiramuco hiyongereyemo ibyiciro  2 bishya aho bazajya bahemba n’amashusho y’indirimbo nziza ariko mu ndirimbo zihimbaza Imana ibi bikaba ari mu rwego rwo kuzamura abahanzi bakora indirimbo zihimbaza Imana. Ikindi cyiciro ni uguhemba Best Script (inyandiko ya filime nziza) ku bazaba bashoboye kwitabira amahugurwa atangwa muri iri serukiramuco.

Tubibutse ko iri serukiramuco risanzwe riba mu kwezi kwa cumi na kumwe, bimwe mu bikorwa bikorwa muri iri serukiramuco, hakaba harimo kwerekana filime ziba zaturutse hirya no hino ku isi n’amahugurwa ya sinema ndetse no guhemba zimwe muri film zashoboye kwitwara neza n’abakinnyi muri rusange.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • DAVID8 years ago
    To Rwanda Christian Film Festival, Never give up while you have a true vision ,mind wide open





Inyarwanda BACKGROUND