RFL
Kigali

Abasobanuzi b’amafilimi bibumbiye hamwe muri DAD mu rwego rwo kurushaho gukora kinyamwuga

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:21/11/2017 14:25
4


Iyi kompayi yitwa DAD igamije kuzamura imibereho myiza y’abasobanuzi ba filimi, abanyarwanda muri rusange ndetse bakanaharanira iterambere ry’u Rwanda. Ibi babikoze mu guca akajagari no guhangana hagati y’abasobanuraga filimi ubwo umwe yayisobanuraga n’undi akayisubiramo mu rwego rwo guhombya mugenzi we.



Jean Paul Habumugisha washinze iyi kompanyi DAD agahuriza hamwe abasobanuraga filimi, ibyo bakunze kwita (Agasobanuye) ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com yagize ati “Bamwe muri aba batunganya amafilimi baratwegereye batubwira bimwe mu bibazo bafite bituma batinjiza amafaranga uko bikwiye kuko umwe yayikoraga undi akayisubiramo bagahangana ku isoko, umwe abimanura undi abizamura. Twabashyize hamwe, ubu bashyiraho ibiciro bimwe ndetse bikabarinda guhangana ndetse bikarushaho kugira valeur (agaciro)…Nibo ubwabo bishyize hamwe badusaba ko tubafasha tugendeye ku bitekerezo byabo n’ibihangano bazajya basobanura.”

DAD

Jean Paul Habumugisha umuyobozi wa DAD asobanura imikorere yayo

Tumubajije icyizere bafite ko batazaba nk’izindi kompanyi zakoreshaga abasobanuzi ba filiyi zigahomba, Jean Paul yagize ati “Iri soko twajemo ni isoko ribamo amafaranga ariko management yarabananiye. Niyo mpamvu tuzanyemo management nziza, twifuza ko twabazamurira amafaranga bikabafasha kuzamuka ndetse no gutanga akazi ku bandi bantu cyane ko dufite amategeko n’amabwiriza ngenderwaho atandukanye n’uburyo buri wese yakoraga ku giti cye…Bimwe byo kwibasira amazina amwe n’amwe mu gusobanura, hari amategeko abigenga anabihana kuko tugomba kugira indangagaciro z’abanyarwanda.”

Mike

Mike umwe mu basobanuzi ba filimi batangiye uyu mwuga kera

Abasobanuzi ba filimi nabo basanga ubu ari uburyo bwiza buzabafasha gutera imbere. Ubwo Bugingo Bonheur uzwi nka Junior yaganiraga na Inyarwanda.com yagize ati “Iyi company ifite amafaranga, kandi burya ahari amafaranga ntago bijya bipfa kwanga. DAD ije ifite gahunda, bize ku mushinga bajemo ntago baje gushakisha…Njye nshaka amafaranga nk’umucanshuro. Ubusanzwe twakoraga ariko ntago byari bisobanutse, iyi company ije kudufasha kubaho nk’abikorera ariko twese turi hamwe. Dufitanye amasezerano y’umwaka ariko ashobora guhinduka byose ni ubwumvikane kandi turahamya ko ubu buryo buzaduteza imbere cyane ko nta guhangana kuzongera kubaho kuko abasobanuzi twese turi hamwe. Tugiye guhuza imbaraga dukore neza kurushaho.”

JUNIOR

Junior umusobanuzi wa filimi (Murumuna wa Younger)

Nsengiyumva Khalim nawe uzwi ku izina rya Yakuza nawe abonako DAD ije kubafasha gutera imbere. Yagize ati “Ntabwo iyi ari company ije kudukoresha ahubwo tugiye gukorana nayo nk’abikoresha. Izadufasha kwiteza imbere nk’abasobanuzi b’ama filimi kuko twese tuzaba turi hamwe DAD idufasha mu kuduteza imbere. Dushyize hamwe byose bizashoboka.”

 Yakuza

 Yakuza usobanura filimi yishimiye kuba muri DAD







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mugabo6 years ago
    Ayo ni amaco yinda ntbw iyo ariyo co. ya mere mushinze retro mubanze mushishoze mutazibuka ibitereko mwasheshe.
  • DIDA6 years ago
    Mwabagabo mwe ko aho atari ahambere ahandi ho mwavuyeyo gute ? twibukiranye iyo mwahindishije mukanafata JAY POLLY mukamukubita mumodoka ngo ari kwamamaza yaba yarateye kabiri da ? nyine ntakundi aba DJ nibongere babahe ubwo mwari mumaze gushoma mugiye kongera kubashyiraho igitutu ngo nta film muzongera kubaha but mugerageje wenda mukanakora film nyazo mukanayabaca abakiriya babo banishimye aho sawa. Thanks.
  • kwizera 6 years ago
    abasobanura b atazi icyongereza cg igifaransa bakaza kutubeshya ko ntacyo mubavuzeho ,abo bantu rwose muzabace
  • tuyizere,jcord3 years ago
    ndabakunda.hano.ingom.karembo ducyeneye.abadije





Inyarwanda BACKGROUND