RFL
Kigali

Abari mu bucuruzi bwa filime z'urukozasoni (pornography) bararira ayo kwarika

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:7/10/2014 11:00
7


Abari mu bucuruzi bwa filime z’urukozasoni ku mugabane w’u Burayi bararira ayo kwarika nyuma y’uko bagenda babona ubu bucuruzi busigaye nta mafaranga bukigira nk’uko byahoze cyera.



Abakora ubu bucuruzi bateraniye mu nama ngarukamwaka ihuza abanyaburayi bose baburimo “Annual European adult industry trade summit” izwi kandi nka Xbiz EU 2014 igamije kwiga ku buryo ubu bucuruzi bwakongera bukazahurwa nyuma y’uko bamaze kubona busubira inyuma umunsu ku munsi.

Nk’uko inkuru ya The Guardian ikomeza ibivuga, zimwe mu mpamvu zishyirwa mu majwi harimo ikoranabuhanga rya interineti aho kuri ubu abantu batagishishikajwe no kugura izi filime ahubwo bazirebera kuri interineti ku buntu dore ko hari imbuga nyinshi zigaragaraho ku buntu, ndetse kandi ingamba zo gukumira ubu bwoko bw’amashusho ku bana bato nazo zikaba zishyirwa mu majwi dore ko zakundwaga n’abari munsi y’imyaka 18 batacyemererwa kuzireba.

“Uru ruganda ruri kugwa cyane.” Aya ni amagambo y’umuyobozi wa televiziyo izwiho gucuruza ubu bwoko bw’amashusho. “Iyo haza kuba hatariho aya mashusho yirirwa azerera hanze aha ku buntu, ubucuruzi bwanjye buba bugikomeye.” Aya kandi ni amagambo ya Jerry Bernett akaba ari umwe mu bantu bakomeye muri ubu bucuruzi mu Bwongereza aho yemeza ko ubu bucuruzi bwaguye ku kigero cya 90%.

Aba ni bamwe mu bateraniye muri iyi nama, abenshi ni abagabo bakuze

“Ibintu byatangiye kuba bibi nyuma y’uko haje imbuga zisa nka Youtube zerekana izi filime ku buntu. Ibintu byahise biba bibi cyane. Ni nk’uko waba ufite uruganda rwa Ford ugomba gukora imodoka ugacuruza, ariko abantu bakaza bagatangira gutanga imodoka z’ubuntu. Ubu buryo bubangamiye ubucuruzi bwacu, ndetse kandi ikibazo cyo gukumira imyaka nacyo cyarabyishe kurenzaho.” Aya ni amagambo ya Paul Matthews nawe uri muri ubu bucuruzi.

N’ubwo benshi muri iyi nama binubira kuba bimwe mu bisubiza inyuma ubucuruzi bwabo harimo ikumirwa ry’imyaka, abandi bemera ko iki ari ikintu cyiza kuko kureba izi filime bigira ingaruka mbi ku bana.

Umwe yagize ati: “nanga kuba nakumva ko umwana wanjye w’umukobwa w’imyaka 7 yarebye ibintu bidakwiye.” Undi ati: “ikumirwa ry’imyaka ni ikintu cyiza. Sinifuza ko abana bareba izi filime ariko kandi nkeneye amafaranga.”


Benshi muri aba icyo binubira harimo kuba abana bakumirwa ku kureba aya mashusho benshi mu banyarwanda bita urukozasoni abandi bakayita utw’abakuru, ariko kandi bakareba indirimbo z’abaririmbyi nka ba Beyonce, Rihanna, Miley Cyrus kandi nazo ziba zirimo ibintu biteye isoni bishobora kuba bibi ku bana ariko hakaba nta kumira ribaho kuri izi ndirimbo.

Urubuga rwa CovenantEyes.com rukora ibijyanye n’ibarurishamibare ruvuga ko mu myaka 7 ishize, ubu bucuruzi bwinjizaga miliyari 20 kimwe cya 2 cyayo akaba yaravaga muri Leta zunze ubumwe za Amerika gusa, ariko mu mwaka wa 2011 ubu bucuruzi bukaba bwari bumaze gutakaza 50% by’amafaranga bwinjizaga bitewe n’uko zisigaye ziboneka kuri interineti ku buntu.

Uru rubuga kandi rukomeza ruvuga ko abantu bose bareba izi filime kuri interineti aho mu bushakashatsi bwakozwe na Paul Fishbein ufite urubuga rwa interineti rukora amakuru ajyanye n’aya mashusho yasanze nibura miliyoni 400 zishakisha kuri interineti kimwe cy’umunani (1/8) ni ukuvuga miliyoni 50 bashakisha aya mashusho n’ibiyerekeyeho.

Urubyiruko nirwo rugaruka cyane mu kureba izi filime aho ubushakashatsi bwakozwe mu 2010 bugaragaza ko hagati ya 64-68% by’urubyiruko rw’abahungu na 18% by’urubyiruko rw’abakobwa bareba aya mashusho nibura inshuro 1 mu cyumweru.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • emmanuel9 years ago
    Birashimishije cyane ubundi se uretse kwangiza abantu mumitwe ubundi bimaziki pu
  • y phizo9 years ago
    Bahombe! Maze bashake indi business....
  • Rwema9 years ago
    Ntibazi guhomba! Ubonye iyaba bahombaga burundu bagashaka ibindi bakora!
  • Dj9 years ago
    Nibyo Byiza.
  • jo9 years ago
    ntimubizi shuhuuuuu!!
  • jo9 years ago
    ntimubizi shuhuuuuu!!
  • Byiringiro lucky4 years ago
    Nange ndabihamya urubyiruko rukunda kureba bene izo filime





Inyarwanda BACKGROUND