Hari hashize iminsi benshi mutegereje utundi duce twa filime INSHUTI (Friends), aho benshi bibazaga niba batazongera kuyibona kuri interineti, ariko siko byari bimeze habayeho ibibazo bya interineti mu gihe yashyirwagaho ntiyabasha kugeraho.
Ibi bitangazwa n’ubuyobozi bwa Inyarwanda Ltd itunganya iyi filime binyuze mu mushinga wayo ya Afrifame Pictures, ko gutinda kw’igice (Season) cya 3 ari nacyo kigezweho kuri ubu byatewe n’utubazo tumwe na tumwe twa internet twari tumaze iminsi, ariko ikaba yatangiye kongera kunyuzwaho nk’uko bisanzwe.
REBA HANO AGACE KA MBERE KURI SEASON YA 3
Ushobora kandi kuba utaratangira kureba iyi filime, kuri ubu igeze ku gice (Season) cya 3 aho buri gice kiba gifite uduce (episode) 12, ni ukuvuga ko hamaze gutambuka ibice 2.
REBA HANO IGICE CYA MBERE CYOSE
Mushobora gukomeza kuduha ibitekerezo byarushaho kubaka iyi filime mubinyujije kuri Page yayo ya Facebook ariyo Inshuti-Friends.
TANGA IGITECYEREZO