RFL
Kigali

Abari bategereje filime "INSHUTI (Friends)" ntabwo amaso yaheze mu kirere-YIREBE HANO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:12/02/2015 15:21
2


Hari hashize iminsi benshi mutegereje utundi duce twa filime INSHUTI (Friends), aho benshi bibazaga niba batazongera kuyibona kuri interineti, ariko siko byari bimeze habayeho ibibazo bya interineti mu gihe yashyirwagaho ntiyabasha kugeraho.



Ibi bitangazwa n’ubuyobozi bwa Inyarwanda Ltd itunganya iyi filime binyuze mu mushinga wayo ya Afrifame Pictures, ko gutinda kw’igice (Season) cya 3 ari nacyo kigezweho kuri ubu byatewe n’utubazo tumwe na tumwe twa internet twari tumaze iminsi, ariko ikaba yatangiye kongera kunyuzwaho nk’uko bisanzwe.

REBA HANO AGACE KA MBERE KURI SEASON YA 3

Ushobora kandi kuba utaratangira kureba iyi filime, kuri ubu igeze ku gice (Season) cya 3 aho buri gice kiba gifite uduce (episode) 12, ni ukuvuga ko hamaze gutambuka ibice 2.

REBA HANO IGICE CYA MBERE CYOSE

 

REBA KANDI SEASON YA 2 YOSE

Mushobora gukomeza kuduha ibitekerezo byarushaho kubaka iyi filime mubinyujije kuri Page yayo ya Facebook ariyo Inshuti-Friends.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nsengimana leon9 years ago
    Turabakunda cyane ku byo mutugezaho! Ese buriya nta kuntu mwajya muteranya nka season ya mbere yose mukayidushiriraho ku buryo umuntu yajya ayireba yose idacagaguye!!! byaba byiza kuko uyireba mu duceduce nturyoherwa cyane kuko agace ka kabiri kabanza kumara umwanya katangiriye kubyo wari wabonye!
  • kibwa29 years ago
    Iyi kinamico igitangira nargakurikiraga nrza ntakibazo, ariko nyuma yaho mwarabivangavanze, umuntu ajya kuri youtube yafungura akabona haje ibyo yabonye, ntumenye ibigezweho, ntumenye niba wasimbuste se!? Mujyerajyeze kubishyira kumuringo murebere kurunana rwa BBC, igihe cyose umuntu ashakiye yumva urwo yasimbuste kuko bifite chronologie isobabuste





Inyarwanda BACKGROUND