RFL
Kigali

Abari bafungiwe muri gereza yafatiwemo amashusho ya Empire Season 2 batanze ikirego

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:25/08/2016 17:27
1


Gereza yafatiwemo amashusho ya Season ya 2 ya filime Empire isanzwe yaragenewe abana batarageza imyaka y’ubukure (Juvenile Temporary Detention Center), bamwe mu bari bayifungiwemo icyo gihe bamaze gushyikiriza inkiko ikirego bavuga ko babujijwe bumwe mu burenganzira bwabo mu ifatwa ry’amashusho y’iyi filime.



Cook Co. Juvenile Temporary Detention Center iherereye mu mujyi wa Chicago, mu gihe hafatwaga amashusho ya Empire ngo abari bafungiwemo ntibari bemerewe gusohoka muri za kasho zabo (cells) n’ahazegereye bashobora gukorera ibikorwa byoroheje by’isuku nko koga no kumesa cyangwa aho barira. Ibindi bice byose bya gereza ntibari bemerewe kubigeramo mu gihe cy’iminsi yenda kuzura ibyumweru 2.

Episode zo muri Season 2 harimo izafatiwe muri gereza


Muri iki kirego abo bana bavuga ko batabashaga kujya gusengera mu nzu yabugenewe (chapel) cyangwa gufata amasomo aho basanzwa bayafatira ndetse no kujya mu nzu y’isomero, yemwe ntibari bemerewe gusurwa muri icyo gihe cyose, ngo ibi bakaba bagomba kubyishyurirwa kuko byababujije uburenganzira bari bafite.

Aba ni Ludacris (wambaye imyenda y'abashinzwe umutekano) na Terrence Howard (ufite umwenda wera mu ntoki)

Aba ni bo bakinnyi b'imena muri Empire, abakunze kugarukwaho cyane ni Terrence ukina yitwa Lucious akundana na Cookie (Taraji P.Henson)

Aba bana bavuga ko mu mafaranga menshi Empire yinjizaga ($ 750,000 mu masegonda 30) nabo bagomba kubonaho, mu kirego cyabo bareze iyi gereza yari ibafunze, Fox (kompanyi iyi filime ibarizwamo) ndetse n’umuyobozi wa gereza wagize uruhare mu kwemera icyemezo cyo gufatira amashusho muri iyi gereza.

Source: TMZ






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    NGEZI





Inyarwanda BACKGROUND