RFL
Kigali

Abanyarwanda Gilbert Ndahayo, Joel Karekezi na Ella Mutuyimana mu iserukiramuco rya filime mu Busuwisi

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:18/08/2014 11:54
0


Ku nshuro ya 9, iserukiramuco rya filime rihuza abanyafurika rya Cinema d’Afrique Lausanne ribera mu mujyi wa Lausanne mu gihugu cy’u Busuwisi rigiye gutangira aho rizatangira tariki 21 kanama kugeza tariki 24, abanyarwanda 3 aribo Gilbert Ndahayo, Joel Karekezi ndetse na Ella Liliane Mutuyimana bazaryitabira.



Gilbert Ndahayo, umunyarwanda uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika akaba anaheruka gusoza amasomo y’icyiciro cya 3 cya Kaminuza muri kaminuza ya Columbia mu masomo ya sinema, ni ku nshuro ya 2 azaba yitabiriye iri serukiramuco, aho aherukamo umwaka ushize ubwo yari aherekeje filime-mpamo ye Rwanda: Beyond The Deadly Pit.

Gilbert Ndahayo

Ni ubwa 2 Gilbert Ndahayo agiye muri iri serukiramuco nyuma y'uko yari aririmo umwaka ushize

Muri uyu mwaka, Gilbert azaba aherekeje indi filime-mpamo ye yise The Rwandan Night, ikaba ikubiyemo ubuhamya bw’abarokotse Jenoside, harimo uhagarariye u Rwanda muri Amerika Amb. Mathilde Mukantabana,…

Joel Karekezi azaba aherekeje filime ye ikomeje kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu mahanga, ikaba ari filime yise Imbabazi: The Pardon, ikaba ivuga kuri Karemera na Manzi bahura n’urusobe rw’ibibazo mu gihe cy’ubwiyunge nyuma y’uko Manzi yishe umuryango wa Karemera bari incuti magara mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Joel Karekezi

Joel Karekezi azitabira iri serukiramuco aherekeje filime ye Imbabazi

Ella Liliane Mutuyimana, nawe azitabira iri serukiramuco aho azaba aherekeje filime ye ngufi yise Ma Vie En Rue, iyi filime ikaba yaregukanye igihembo gikuru mu marushanwa ya Canal France International mu mwaka wa 2012, yiswe “Haraka Africa”.

Ella

Umunyarwandakazi Ella Liliane Mutuyimana, umwe mu bazitabira iri serukiramuco

Uretse izi filime z’abanyarwanda, hari n’izindi filime zivuga ku Rwanda ariko zakozwe n’abasuwisi, harimo “Blandine et Les Siens” cyangwa se "Blandine n'abe (mu kinyarwanda)" y’umusuwisikazi Emmanuelle de Riedmatten, ikaba ari filime ivuga ku munyarwandakazi Blandine kuri ubu uba mu Busuwisi waje kugarukana mu Rwanda na Emmanuelle aje gushaka umuntu batari bahuje ubwoko wamurokoye muri Jenoside yakorewe abatutsi, mu gihe umuryango we wari umaze kwicwa.

Umusuwisikazi Emmanuelle n'umunyarwandakazi Blandine yakozeho filime Blandine et les Siens.

Indi filime y’umusuwisi ivuga ku Rwanda ni “Rwanda, l’autrerevanche” ikaba ari filime y’umusuwisi Pierre-Alain Frey.

Iri serukiramuco rizaba ribaye ku nshuro ya 9, rizahuza amafilime asaga 70 azaba aturutse hirya no hino mu bihugu bya Afurika. Iri serukiramuco, ni amahirwe ku bahanzi b‘abanyafurika, mu kugaragaza inkuru zabo ku baturage b’abasuwisi ndetse n’abandi banyaburayi baba baryitabiriye.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND