Umuryango wa Maisha Film Lab usanzwe utanga amahugurwa mu bijyanye na sinema mu karere ka Afurika y’uburasirazuba (uvanyemo u Burundi), wamaze gutangaza abanyarwanda 15 bazitabira amahugurwa yo kwandika filime muri uyu mwaka wa 2015.
Uru rubyiruko rufite inyota yo kwihugura by’umwuga mu kwandika filime rugera kuri 15 batowe muri benshi bari banditse babisaba, akaba ari:
Emmanuel Nturanyenabo
Jean - Pierre Niyigena
Mutuyimana Eric
Sylvia Kuyisenga
Benko H. Pluvier
Shema Dave
Kamanzi Nicole
Ganza Moise
Kayambi Musafiri
Edwin Eric Maboko
Mutiganda Janvier
Rindiro Maxime
Hakizimana Vincent
Cassius Fulgence
Alexander Nyirinkwaya
Aya mahugurwa agiye kuba ku nshuro ya 5 mu Rwanda, azabera ku kigo cya Kwetu Film Institute guhera tariki 30 Nyakanga kugeza tariki 6 Kanama, uyu mwaka. Ku musozo wayo, umwe muri aba 15 uzaba afite inkuru nziza yatoranyijwe n’abarimu bazaba babigisha azatorwa maze ahabwe amafaranga agera ku 5000 by’amadolari ya Amerika (asagaho gato miliyoni 3 n’igice z’amanyarwanda), azamufasha guhindura iyi nkuru muri filime y’iminota 10.
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO