RFL
Kigali

Abanyamahanga bakomeje kuza gukorana filime n’abanyarwanda kubera ubuhanga n’ubushobozi bababonamo-VIDEO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:9/11/2017 11:52
0


Mu Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bitandukanye, iterambere riri kurushaho kwihuta ndetse n’impano zikomeza kuvuka no kwaguka. Bamwe mu banyamahanga bari kuza gukorera imishinga ya filime mu Rwanda bitewe n’impano ndetse n’ubushobozi basanganye Abanyarwanda.



Ubu hari gukorwa filime yiswe ‘Shady Commitment’. Tugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga “Ishyaka ry’Ubwihishiro”. Iyi ni Filmi yanditswe n’umunyamahanga ubarizwa mu Budage, Petchou Kamara Kabagambe ariko ubu akaba yaraje gukorera imishinga ye ya filimi mu Rwanda cyane ko avugako afite inkomoko mu Rwanda.

Inyarwanda.com yamwegereye imubaza impamvu yakoze iyi filime ndetse akanayikoreshamo abakinnyi b’abanyarwanda yagize ati "Navuga ko mfite imizi hano, Maman wanjye avuka hano. Yego navukiye muri Congo ariko umuryango wanjye ukomoka hano. Birumvikana ko mfite impamvu zo kuza gukorera hano. Filime izaba iri mu rurimi rw’ikinyarwanda kandi izaba ari filimi yo gucuruza ishimishije.”

Shady Commitment

Abazakina muri Shady Commitment ubwo bari gusoma ibiri mu nkuru yose

Pitchou Kamara avuga ko intego yabo atari ukwita ku maserukiramico atandukanye ahubwo ari ukwereka abanyarwanda iby’iwabo bakabikunda uko biri.“Ntabwo tugiye kwita cyane ku maserukiramico, ahubwo turashaka ko bizarebwa n’abanyarwanda bose ndetse banatangire gutekereza ku bibazo bibangamiye sosiyete buri munsi.” Iyi filimi izaba igaragaramo ubuzima nyakuri abanyarwanda babayeho by’umwihariko imibanire y’abashakanye n’uburinganire mu miryango.

Bamwe mu bakinnyi bazagaragaramo

Bamwe mu bakinnyi bamenyekanye cyane muri Cinema bazagaragara muri iyi filime

Iyi ni filime izagaragaramo bamwe mu byamamare muri Cinema Nyarwanda. Ubwo Inyarwanda.com yaganiraga n’umwe muri bo, Kirenga Saphine yadutangarije ko ibi bigaragaza ko Abanyarwanda bashoboye “Turashoboye! Ni uko tutarabona isoko ngo twaguke ariko ubundi turashoboye rero iyo nabo bamaze kumenya ko hari icyo dufite baza kureba uko batubyazamo umusaruro."

Kirenga Saphine

Kirenga Saphine yasobanuye ibyo bazungukira muri iyi filimi

Saphine Saphine yagize ati: "Iyi projet ni ukwagura imbago kuko uriya niba aturutse mu gihugu cye akaza tugakorana, hari abandi bantu baziranye dushobora kuzagirana connection tukamenyana tukagura imbago mu byo dukora.”  Saphine kandi akomeza avuga ko zimwe mu mbogamizi bashobora kuzahura nazo mu gukorana n’umunyamahanga yavuze ko atari nyinshi. Yagize ati: 

Urebye buri gihugu kigira amarangamutima yabo…Amarangamutima yacu ntabwo ari kimwe n’ay’ab’ahandi. Hari igihe ujya gukina (actinga) ugasanga biragoranye mu gushaka gushyiramo amarangamutima yabo kandi wowe ufite ay’abanyarwanda. Bikugoraho gato ariko ugendana nabo. Directing ye ishobora kuzatugoraho ariko nta kibazo tuzabigendamo neza.

Keneddy Jones Mazimpaka ni we uzayobora iyi filime, avuga ko abona nta mbogamizi bazahura nazo cyane ko izatunganywa n’umunyarwanda, igakinwa n’abanyarwanda mu rurimi rwabo gakondo. Yagize ati “Tuzi neza ko izakorwa mu buryo navuga yuko ari bwiza, mu buryo bunoze kandi izakorwa n’abantu babizi, babimenyereye kandi babifitiye ubushobozi. Ari ku bakinnyi, ibikoresho…buri umwe wese uzaba uyirimo azaba afite akazi arimo gukora kandi abimenyereye.”

Shady Commitment

Kennedy ni we uzakurikirana itunganywa ry'iyi filimi

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KURI IYI FILIMI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND