RFL
Kigali

Abantu babonye filime Expendables 3 mu nzira zitemewe n'amategeko bari mu mazi abira

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:2/10/2014 14:24
1


Mu kwezi kwa Nyakanga, mbere gato y’uko filime Expendables 3 igera hanze abantu batari bamenyekana kugeza ubu barayibye bayishyira kuri interineti abantu banyuranye barayitwara binyuze muri Torrent Download.



Kugeza ubu nyuma yo kubura abantu baba barayibye, bimaze kugaragara ko inzu ya Millenium yatunganyije iyi filime yahindukiranye abantu bayitwaye (Download) aho baba bari hose.

Niyo mpamvu kugeza tariki ya 5 Ukwakira, umuntu wese uziko yaba yaratwaye iyi filime agomba kuba yamenyesheje aho yayikuye mu nzira yemewe n’amategeko cyangwa se akishyura amafaranga yemewe yo kuyigura nk’uko inkuru ya Torrentfreak ibivuga.

Expendables

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iyi nzu rigira riti: “niba mu gihe cyateganyijwe uzaba (wowe watwaye iyi filime) utarishyura amafaranga ateganyijwe, utaratanga igihamya binyuze kuri email: support@cegtek.com ko iyi filime wayibonye mu nzira zemewe n’amategeko ivuye kuri Millenium Films, abunganizi b’iyib nzu bafite uburenganzira bwo kukurega.” Gusa ntihavugwa amafaranga acibwa abantu bayitwaye mu buryo butemewe.

Ese ni gute bafata abantu bayitwaye?

Hari ubwo ushobora gutekereza ko ntaho bashobora kugukura kuko uri mu Rwanda bo bari muri Amerika. Ariko kugira ngo bakugereho hifashishwa ikoranabuhanga mu kureba igikoresho wakoresheje utwara iyo filime nka mudasobwa, telefoni,…

Buri gikoresho gikoresha umuyoboro (connection) wa interineti kiba gifite icyo bita IP address (Internet Protocol Adress), ikaba ariyo ituma ugira uburenganzira bwo gukoresha iyi interineti, ikaranga ndetse ikanagaragaza aho uyikoresha yaba aherereye. Iyi ikaba ariyo ikunzwe kwifashishwa mu kuvumbura aho abakora ibyaha bikorerwa kuri interineti baba baherereye.

Twababwira ko kwibwa kw’iyi filime byayigizeho ingaruka cyane ku micururize yayo, aho kugeza tariki 30 Nzeli yari imaze kwinjiza miliyoni 39 z’amadolari muri Amerika ya ruguru zonyine, naho ku isi yose ikaba yari imaze kwinjiza miliyoni 203 gusa, iki kikaba ari igihombo gikomeye kuri filime yatwaye miliyoni zigera mu 100.

REBA INCAMAKE YA EXPENDABLES 3

Ese iyi film nawe waba warayitwaye? Shaka uko wakwiregura igihe kitararangira!

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Paul9 years ago
    Bazabanze bafate Yanga; Piq; Junior; Yakuzza; bayikwijije mu Rwanda





Inyarwanda BACKGROUND