RFL
Kigali

Amatsiko abakunzi ba filime y’uruhererekane ya Scandal basigaranye agiye gushira

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:3/09/2015 10:49
0


Nyuma y’uko season ya 4 ya filime y’uruhererekane ya Scandal irangiye tariki 24 Gicurasi uyu mwaka, kuri ubu televiziyo ya ABC ikora iyi filime ikanayitambutsa iri mu nzira zo kuzana season ya 5.



Ni mu minsi ya vuba, dore ko tariki 24 z’uku kwezi aribwo season ya 5 y’iyi filime y’uruhererekane ikundwa na benshi izaba itangiye kunyura kuri iyi televiziyo. Iki gice kizakomeza gukurikira ubuzima n’akazi ka Olivia Pope n’ikigo cye cyunganira mu mategeko abantu bakoze ibyaha bikomeye cya Olivia Pope & Associates, abakozi bakorana muri iki kigo ndetse n’ubuzima bwo muri perezidansi ya Amerika.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa interineti rwa ABC, guhera tariki ya mbere Nzeli hagiye hashyirwaho igikorwa kihariye ku bakunzi b’iyi filime buri munsi mu gihe bategereje umunsi nyirizina wo kongera kureba iyi filime. Uyu wa kane tariki 3 Nzeli ukaba umunsi wo kongera kwibuka ibihe byiza (Throwback Thursday Day), gutyo gutyo kuzageza tariki 24 aho abakunzi bayo bazicara imbere ya televiziyo zabo guhera ku isaha ya saa tatu z’ijoro ku isaha ya Los Angeles.

Scandal

Olivia Pope aragarutse muri Scandal

Nk’uko bigaragara mu ncamake z’amashusho y’iyi filime, Olivia Pope na perezida Fritz baba bakomeje urukundo rwabo no guca inyuma umugore we Mellie Grant, byose bibera mu nzu ya perezidansi White House.

Iyi filime iyoborwa na Shonda Rhimes, umugore wa mbere wagaragaje ubudahangarwa muri sinema kubera iyi filime n’izindi zikomeye nka Grey’s Anatomy, ikaba igaragaramo abakinnyi bakomeye barangajwe imbere na Kerry Washington ariwe ukina ari umukinnyi w’imena Olivia Pope.

REBA INCAMAKE Z'AMASHUSHO YA SCANDAL:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND