RFL
Kigali

Abakunda Filime za Gikristo bateguriwe igikorwa cyo kurebera filime kuri televiziyo ya rutura

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/05/2017 10:10
0


True way entertainment ibinyujije mu iserukiramuco Rwanda Christian Film Festival iri gutegurira abanyarwanda ibikorwa byo kurebera Film hanze mu gihe cy’impeshyi ‘summer outdoor movie night’. Abakunda Filime za Gikristo bakaba bazarebera izi filime ku nsakazamashusho nini cyane.



Nkuko Inyarwanda.com twabitangarijwe na Chris Mwungura umuyobozi wa True way entertainment akaba ari nawe watangije iserukiramuco rya Rwanda Christian Film Festival, iki gikorwa kizaza tariki 18 Kamena 2017. Chris Mwungura avuga ko ibi bikorwa byo kwerekanira filime hanze bifasha abantu kureba filime bisanzuye baruhuka ndetse n’imiryango yabo bakanabasha kwakira ubutumwa butangwa buba buri muri filime.Yagize ati:

Tuzakoresha ‘Inflatable screen’ nini cyane, zikoreshwa mu kwereka filime hanze, bazashyiraho food court abantu babashe kwigurira ibyo kurya no kunywa, abantu bizanira ibyo kwicaraho no kwifubika, ariko ku bantu bakuru tubashyiriraho intebe nkeya zo kwicaraho. Kuri iyi nshuro tuzemerera n’abantu gushyira imodoka impande y’ubusitani abashaka kuzicaramo bazicaremo kuko screen aho uri hose urayireba.

Abifuza kwiga ibijyanye na Sinema no kureba amafilime bashyizwe i goroba muri Rwanda Christian Film Festival

Iyi ni yo nsakazamashusho bazareberaho filime za Gikristo

Nkuko Mwungura yakomeje abidutangariza, abantu bazitabira iki gikorwa bazataramirwa n’amatsinda akomeye muri iki gihugu aririmba indirimbo zihimbaza Imana mbere ko herekanwa filime. Yakomeje avuga ko ibijyanye no kwinjira n’aho iki gikorwa kizabera bazabitangaza nyuma.

Film Festival

Mwungura Chris umuyobozi wa True Way Enterntainment






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND