RFL
Kigali

Abakora umwuga wa sinema bashimiwe ubwitange n’ubufatanye bagaragaje mu gutabara

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:10/08/2016 19:01
0


Abakora umwuga wa sinema ni umuryango mugari uhuriyemo abantu batagira ingano kandi usanga bose baziranye cyane,kandi iyo urebye uko baba bameze iyo bahuye usanga biryoheye amaso kubera urukundo n’ubwumvikane biba birangwa aho bateraniye,ariko iyo bamaze gutandukana rwa rukundo rurakendera.



Ibi byakozwe na benshi mu bakora uyu mwuga ndetse n’ubuyobozi bw’aba bakora uyu mwuga bashimira bagenzi babo uburyo bagaragaje ubwitange n’ubwitabire budasanzwe kuri uyu wa kabiri taliki ya 9 Kanama 2016 ubwo benshi mu bakora uyu mwuga bari bahuriye hamwe bajya  gushyingura mugenzi wabo Mbamba Olivier witabye Imana,no gufata mu mugongo umuryango we asize.
Nyuma yuko bishimiye uku guhuza bagatabarana bamaze gushyiraho ingamba nshya z’uyu muco mwiza, aho ubu bagiye gukomeza gushimangira umubano basurana mu rwego rwo kumenyana no kongera urukundo muri aba bakora uyu mwuga. N’ubwo aba babakora uyu mwuga bari bamaze igihe banengwa na bagenzi babo kutagira urukundo mu gihe hari bagenzi babo bahujwe n’imihango itandukanye ubu niho bageze babashimira urukundo n’ubwitanjye ndetse  kuri ubu hakaba hagezweho kwibaza niba koko uyu ari umwanya mwiza umuntu yaheraho avuga ko koko ubu bagiye guhuriza hamwe bakaba babasha kujya bafatanya muri byose nkuko babigaragaje muri uyu muhango.
Amafoto ya bamwe mu bari batabaye
Rukundo Arnold, Niyomwungeri Aaron,Iyamuremye Hawa n'abandi 

Kamanzi Didier,Habiyakare Muniru,Ibrahim na bagenzi babo

Umuganwa Sarah, Harerimana Ahmed, Papy Mucyo na bo nibamwe mu batabaye

Umunyamakuru akaba n'umukinnyi wa Filme Ramadhan n'umwe mu bahagarariye KBS





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND